Umunyamuziki w’icyamamare ukomoka muri Colombia yari ategerejweho kuririmbira mu gitaramo cyari giteganyijwe ku wa Gatandatu muri WorldPride, ibirori biri mu binini ku Isi bikorwa n’abari mu muryango w’ababana bahuje ibitsina, LGBTQ+.
Abateguraga igitaramo bavuze ko cyahagaritswe kuko “ibikoresho byose bigize urubyiniro rwa Shakira bitashoboye kwimurirwa i Washington, D.C. ku gihe.”
Shakira w’imyaka 48 yamenyekanye mu ndirimbo nka Wherever, Whenever yavuze ko “ababaye cyane” kuko “ibyo bitaramo bitashobotse muri iyi nshuro.”
Sosiyete Live Nation itegura ibitaramo, yavuze ko “hari ibibazo byari mu bwubatsi” bw’urubyiniro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!