Senderi International Hit amaze gushyira hanze indrimbo nshya yageneye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yari imaze y’imyaka 9 idakoza imitwe y’intoki ku gikombe.
Aganira na IGIHE, Senderi International Hit yagize ati: “Iyi ndirimbo n’impano nageneye ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo muri rusange nyuma y’umunsi umwe yegukanye igikombe cya shampiyona, iyo ndirimbo ikazafasha abakunzi bose ba Rayon Sports umunsi wo gufata igikombe k’umugaragaro”.
Senderi akomeza avuga ko asaba abakunzi be ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports muri rusange ko bakomeza kumushyigikira mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu ribaye.
Iyo ndirimbo nshya ya Senderi ikaba ariyo izabimburira izindi azaririmba ku munsi w’ejo i Nyamagabe aho roadshow ya 2 izabera.
Umva hano iyo ndirimbo Senderi yakoreye ikipe ya Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO