Mu kiganiro IMO Podcast gitambuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Spotify, Bien Aime Baraza, umwe mu bahoze bagize iri tsinda, yahishuye ko mbere yo gutandukana babanje kuganirizwa n’umuganga ubizobereyemo.
Yavuze ko baganirijwe imyaka ibiri, ku buryo bashobora gutandukana mu kazi ariko bagakomeza ubuvandimwe bari bafite.
Ubwo yasubizaga ikibazo cyabazaga niba umwanzuro wo gutandukana wari uhuriweho, yagize ati “Twaganirijwe n’umuganga ubizobereyemo. Twagiranye ibiganiro inshuro nyinshi, amara imyaka irenga ibiri atuganiriza.”
Yavuze ko uyu muganga yabaganirizaga ku buryo bwo gutandukana, umubano wa kivandimwe bari bafitanye ntiwangirike.
Baraza kandi yavuze ku mpamvu zatumye batandukana, aho zishingiye ku kuba buri wese yarashakaga gukora ibye.
Yagize ati “Twatandukanye kuko buri umwe yifuzaga akazi gashya, niko twiyumvaga nyuma yo gukora akazi kamwe imyaka 20. Twageze aho twumva twanyuzwe, dukeneye kugerageza ibindi bishya.”
Bien-Aime usanzwe agenderera u Rwanda inshuro nyinshi, yavuze ko abantu benshi bari biteze ko bazatandukana nkuko ayandi matsinda abigenza bakaba abanzi, ariko ko bo biyubashye ku buryo batari gutuma akazi kica ubuvandimwe bafitanye.
Yarengejeho ko buri umwe agifasha undi uko ashoboye, mu kazi bakora kuko bajya bamufasha gufata amajwi y’indirimbo zimwe na zimwe, nawe akabafasha kwandika izindi.
Sauti Sol ni itsinda ry’abaririmbyi bakomoka muri Kenya ryari rigizwe n’abasore bane, barimo Bien-Aime Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno wacurangaga.
Mu myaka irenga 17 iri tsinda ryamaze mu muziki, ryegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo Grammy, bakundwa mu ndirimbo zirimo ‘Nerea’; ‘Isabella’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!