Amakuru y’urupfu rwa Roberta Flack yatangajwe n’umujyanama we, Suzanne Koga, wavuze ko yapfuye ku wa 24 Gashyantare 2025. Yapfiriye mu nzira ubwo bamujyanaga kwa muganga, azize umutima.
Mu 2022 Roberta Flack yari yatangaje ko afite uburwayi bwibasira urutirigongo n’ubwonko buzwi nka ‘ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis)’. Ubu burwayi bwatumye ahagarika ibikorwa by’umuziki.
Uyu mugore yavukiye muri North Carolina, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu bwana bwe, yagaragaje impano idasanzwe mu muziki, bituma ahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Howard, aho yihuguraga mu gucuranga piano.
Mu myaka ya 1960, yamenyekanye binyuze kuri Les McCann, umuhanzi wa Jazz wamufashije kubona amasezerano na Atlantic Records. Mu 1969, yasohoye album ye ya mbere yise "First Take".
Mu 1972, indirimbo ye "The First Time Ever I Saw Your Face" yakoreshejwe muri filime ya Clint Eastwood yitwa Play Misty for Me. Ibi byatumye iyi ndirimbo yamamara cyane, ndetse inegukana igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza y’umwaka.
Mu mwaka wakurikiyeho, yongeye kwegukana iki gihembo ku ndirimbo "Killing Me Softly with His Song", aba umuhanzi wa mbere wagitwaye inshuro ebyiri zikurikiranya.
Roberta Flack yari uzwiho guhuza injyana zitandukanye nka R&B,Jazz, Folk, na Soul mu buryo bwihariye. Indirimbo ze nka "Feel Like Makin’ Love", "Where Is the Love", na "The Closer I Get to You" zakunzwe cyane ku Isi hose.
Yitabye Imana haburaga igihe gito ngo ahabwe inyenyeri y’izina rye muri ‘Hollywood Hall of Fame’. Nta mwana asize dore ko atigeze yibaruka na rimwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!