00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yisunze P Fla, TMC aragaruka naho Da Rest ahuza imbaraga na Nel Ngabo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 October 2025 saa 11:43
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Kuri iyi nshuro, abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo abo mu Rwanda bamaze kumenyekana n’abandi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

“Ubukire n’ubuzima” - Riderman ft. P Fla

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Riderman na P Fla. Baba baririmba bagaragaza ko Isi irimo ibibazo byo guhangana nabyo ariko icyo umuntu yakora cyose bikomeza kuba ingorabahizi.

“La Vida Loca” - Da Rest ft Nel Ngabo

Ni indirimbo nshya yahuriyemo Da Rest na Nel Ngabo, aho baba bavuga ku mukobwa ukunda ubuzima buhenze.

Iri kuri album ya mbere yise “Souvenir 53” iriho indirimbo 14. Ni yo ndirimbo ya mbere ashyize hanze amashusho yayo.

“Abatazi iby’urukundo Cover” - Derrick Don Divin Ft Bonza Music Band

Derrick Don Divin yahuje imbaraga na Bonza Music Band basubiramo indirimbo ya Orchestre Umubano yise ‘Abatazi iby’urukundo’ yamamaye mu myaka yashize.

“Mbwira” - E.T Ndahigwa ft. Sema Sole

Ni indirimbo ya E.T Ndahigwa na Sema Sole, aho aba bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore uba ubwira umukobwa bakundana ko badakwiriye guhora bashwana.

“Old G’s (OG)” - Mutha II

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mutha II uri mu bakizamuka. Aba aririmba agaragaza ko buri wese aba ahanganye n’Isi kubera gushaka amafaranga, n’ubwo biba bitoroshye.

“Ndatsinzwe” - Adrien Misigaro

Ni indirimbo ya Adrien Misigaro, aho aririmba yishyizwe mu mwanya w’umuntu wamaze kumva yatsinzwe ahubwo akeneye imbaraga z’Imana ngo abe ari zo zimushyigikira.

“Yesu Wee Ndagushima’’ - Siloam Choir ADEPR Kumukenke

Ni indirimbo nshya ya Siloam Choir ADEPR Kumukenke, aho baba baririmba bashimira Imana ku bw’imbabazi zayo zatumye buri wese abasha kwigerera ahera.

“Ese” - TMC-Indatwa

TMC Indatwa wahoze mu itsinda rya Dream Boyz yashyize hanze indirimbo nshya. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yishyize mu mwanya w’uri kuririmbira umukobwa bakundanye amubaza niba akimukumbura.

TMC yaherukaga gusohora indirimbo mu 2021 icyo gihe yakoze iyo yise ‘Uwantwaye’.

“Ishimwe” - True Promises Ministries

True Promises Ministries yashyize hanze indirimbo yise Ishimwe, irimo ubutumwa bugaragaza ko Imana ari iyo gushimwa kubera imirimo itangaje igenda ikora.

“Ijambo” - La Source Choir

Ni indirimbo nshya ya La Source Choir. Irimo ubutumwa bwo kwerekana ko umusaraba wunze abantu bizeye Yesu n’Imana, ko watumye batakiri abo kwigenga.

Indirimbo zo hanze…

“The Fate of Ophelia” - Taylor Swift

“Nature ya Binadamu” - Khaligraph Jones

“Getting Paid” - Sarz feat. Asake, Wizkid, Skillibeng

“Sentimental” - Gims

“Dive In” - Joshua Baraka & Jae5

“Assurance” - Masauti ft Khaligraph Jones

“Fun” - Rema

“Désarmer” - Aya Nakamura


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages