00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na King James ntibakibana n’ababyeyi

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 27 September 2013 saa 09:41
Yasuwe :

Abahanzi King James na Riderman muri iyi minsi barimutse, ubu basigaye bikodeshereza amazu yabo ntibakibana n’ababyeyi.
Aya mashusho yafatiwe mu rugo kwa King James:
Ubusanzwe umuhanzi King James yabanaga na nyina na mushiki we i Nyamirambo aho bita kuri Cosmos, ariko ubu bikaba bivugwa ko yimukiye Kicukiro; aho asigaye abana na Producer Pastor P.
Gusa aganira na IGIHE, King James we avuga ko aya makuru ari ibihuha, ati “Ni uko bakunze kumbonana na Pastor P gusa”.
Riderman ubusanzwe (…)

Abahanzi King James na Riderman muri iyi minsi barimutse, ubu basigaye bikodeshereza amazu yabo ntibakibana n’ababyeyi.

Riderman, umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda, kubwa PGGSS III

Aya mashusho yafatiwe mu rugo kwa King James:

Ubusanzwe umuhanzi King James yabanaga na nyina na mushiki we i Nyamirambo aho bita kuri Cosmos, ariko ubu bikaba bivugwa ko yimukiye Kicukiro; aho asigaye abana na Producer Pastor P.

Gusa aganira na IGIHE, King James we avuga ko aya makuru ari ibihuha, ati “Ni uko bakunze kumbonana na Pastor P gusa”.

Riderman ubusanzwe we yabaga Kimisagara ahazwi cyane ku izina rya Kamenge.

Yabanaga n’ababyeyi be na barumuna be, ariko muri iyi minsi asigaye atuye i Nyamirambo aho bita mu Gatare mu gace kegeranye n’ahazwi ku izina rya Rwarutabura.

Aganira na IGIHE, umwe mu nshuti za hafi yavuze ko Riderman yatangiye kujya aba aha hantu mbere gato y’uko yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Bombi Riderman na King James bari mu bahanzi babarirwa mu bakize mu Rwanda bitewe n’uko baheruka kwegukana buri wese miliyoni 24 z’Amanyarwanda mu marushanwa ya PGGSS ategurwa na BRARIRWA.

Aha hari mu cyumba cya Riderman akiba iwabo mu rugo
Iyi foto ya 2Pac yari imanitse mu cyumba cy'umuraperi Riderman akiba iwabo mu rugo
Iyi ni ifoto ya King James imanitse mu nzu y'iwabo mu rugo, yashushanyijwe na mushiki we Jemima babanaga
Iyi ni ifoto ya Jemima mushiki wa King James nayo imanitse mu rugo iwabo; nayo yashushanyijwe n'uyu Jamima
Mu cyumba kwa Riderman mbere y'uko yimuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages