00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ricky Password yakoze indirimbo ikumbuza abantu weekend

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 14 May 2013 saa 05:06
Yasuwe :

Umuhanzi Ricky Password umenyerewe mu njyana ya Rock yakoze indirimbo yise “Furahiday” iri mu njyana ya Afro-Malewa.
Iyi ndirimbo ‘Furahiday’ ivugwamo ibirebana n’ukuntu abantu b’ingeri zose baba batekereza kuri gahunda bazafata mu minsi y’impera z’icyumweru, iyo ari ku wa gatanu, nyuma yo kuva muri gahunda zinyuranye baba bamazemo icyumweru.
Aganira na IGIHE, Rubenga Kevin, umujyanama wa Ricky Password yagize ati: “Iyi ndirimbo ‘Furahiday’ twayikoze nyuma yo kwitegereza tugasanga (…)

Umuhanzi Ricky Password umenyerewe mu njyana ya Rock yakoze indirimbo yise “Furahiday” iri mu njyana ya Afro-Malewa.

Iyi ndirimbo ‘Furahiday’ ivugwamo ibirebana n’ukuntu abantu b’ingeri zose baba batekereza kuri gahunda bazafata mu minsi y’impera z’icyumweru, iyo ari ku wa gatanu, nyuma yo kuva muri gahunda zinyuranye baba bamazemo icyumweru.

Aganira na IGIHE, Rubenga Kevin, umujyanama wa Ricky Password yagize ati: “Iyi ndirimbo ‘Furahiday’ twayikoze nyuma yo kwitegereza tugasanga akenshi iyo isaha yo gusoza akazi cyangwa gahunda zinyuranye abantu batandukanye baba bamazemo icyumweru cyose, usanga baba badafite umutima uri hamwe, bashaka kujya kuruhura mu mutwe binezereza.”

Iyi ndirimbo yakorezwe na Producer Sebz muri Zegee Production, naho amashusho yayo atunganywa na Producer Emmy Z muri 26 Iron Pictures.

Yirebe hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages