Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 8 Kanama 2026 ubwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye.
Rutikanga yasobanuye ko hari abantu bagaragaza imyitwarire mibi bari mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi ariko kuva kuri nyiraho kugeza ku wagaragaje iyo myitwarire bazajya babibazwa.
Ati "Abacuruza utubari, utubyiniro...imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo kuko ntabwo tuzagira abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe n’ikintu cyiswe gutwika.”
Abenshi mu bagaragayeho imyitwarire ivugwa ni ababa banyweye ibisindisha.
ACP Rutikanga yashimangiye ko hazabaho imikoranire n’abategura ibitaramo n’abandi bahuriza abantu hamwe ku buryo byose bicika
Ati “Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire ntabwo ikenewe mu Rwanda. Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera. Tuzakorana n’abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera. ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b’ibisenzegeri gusa."
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iherutse gutangaza ko 95% by’urubyiruko rwasanzwe mu bigo ngororamuco bajyanyweyo kubera inzoga.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzuma igaragaza ko mu mezi arindwi ashize ya 2026, abantu 50 bahitanywe n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe abandi 100 bahumye, naho ibihumbi 11 babaswe na zo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!