Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Akaryoshye” - Icenova ft. KushBombe
Ni indirimbo ya Icenove na KushBombe. Aba bahanzi baba bagaragaza ko akaryoshye kadahora mu itama.
Ishimwe Olivier ukoresha izina rya Icenova mu muziki, ni umusore wavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo. Azwi mu ndirimbo nka "Uri tayari", "Abahungu", "Nyagasani" yakoranye na Bushali n’izindi nyinshi.
“Dejavu” - Fifi Raya ft. B-Threy
Ni indirimbo Fifi Raya yahuriyemo na B-Threy. Igaruka ku mukobwa ufite ibyifuzo by’amafaranga ku mukunzi we, undi akamubaza niba bikunda ko bahura cyangwa ayamuha kuri telefoni.
“All My Life” - Gweda 21 feat.Wlnone & Sid Wurld
Ni indirimbo ya Gweda 21. Ni umusore watangiye umuziki mu 2016. Akorera umuziki muri Canada ari naho yiga kuri ubu. Uyu musore yavukiye i Musanze mu 2000.
“Akazuba” - Yuhi Mic
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yuhi Mic. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ataka umukobwa w’imico myiza kurusha abandi.
Forongo Francis ukoresha amazina ya Yuhi Mic ni umwe mu bahanzi babarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label ya Bad Rama. Yayivuyemo mu 2022.
“Uri umugore” - RoMeo Rapstar x Pogatsa
Ni indirimbo ya RoMeo Rapstar na Pogatsa. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba bagaragaza uko nta n’umwe ushobora kubibazaho.
“Kilode” - Fela Music
Ni indirimbo nshya ya Fela Music. Aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umuntu ubaza umukunzi we niba ko ibyo barimo aribyo.
Feikel na Labii ni abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Fela Music ritangiye kugenda rishinga umuziki gake gake, ndetse abantu bamwe batangiye kurimenya cyane mu ndirimbo zitandukanye rimaze gushyira hanze.
“Nibyo Koko” - B2k Joe Barber
Ni indirimbo y’umuhanzi B2k Joe Barber. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba agaragaza uburyo iyo umuntu akunze atava ku izima.
Avuga ko gukunda bisaba kwitanga ndetse bamwe bagaca intege uwateye intambwe akerekana umukunzi we.
“Uransize” - Kelly Showboi
Ni indirimbo nshya ya Kelly Ishimwe ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Kelly Showboinkaba.
Muri iyi ndirimbo uyu musore agaragaza agahinda abasore bagira iyo basizwe n’abakunzi babo. Uyu muhanzi yatangiye umuziki muri Mata uyu mwaka.
“Imbabazi” - Adonai Choir ADEPR Gatsata
Korali Adonai ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Gatsata, yashyize iyo ndirimbo hanze mu gihe abakirisitu bari mu bihe byo kwibuka urupfu n’izuka bya Yesu Kristu.
Ni indirimbo irimo amagambo yo gushima Imana yarinze abari mu Isi kandi ikabaha imbabazi zayo zidashira ndetse igamije gusubizamo abantu icyizere cy’ubuzima bushya bubonerwa muri Kristo.
“Agakiza” - Patient Bizimana
Ni indirimbo nshya ya Patient Bizimana iri kuri album yitegura kumurikira i Kigali umwaka utaha.
Iyi album nshya ya Patient Bizimana igiye kujya hanze nyuma y’iya mbere yise ‘Ikime cy’igitondo’ iriho indirimbo nka Menye neza, Nongeye naje, Iyo neza n’izindi.
Album ya kabiri ya Patient Bizimana yo yitwaga ‘Impumuro yo guhembuka’ iriho indirimbo nka Ubwo buntu, Amagambo yanjye, Ndanyuzwe n’izindi nyinshi.
Iya gatatu uyu muhanzi yakoze yitwa ’Ibihe byiza’ yariho indirimbo nka Ibihe, Wagendanye natwe n’izindi.
Izi zose ziyongera kuri ‘Ikimenyetso’ yaherukaga kumurikira abakunzi be, ikaba iriho indirimbo nka Ikimenyetso, ijambo rya nyuma, Ikamba n’izindi zakunzwe.
“Virus” - Hollix ft. Ish Kevin
Ni indirimbo iri mu ziri kuri Volume nshya ya Hollix yahuriyemo na Ish Kevin. Uyu muhanzi aba yivuga imyato muri iyi ndirimbo nshya. Yakozwe na Juni Quickly.
“Imbabazi z’Imana” - Zoe Family
Ni indirimbo nshya ya Zoe Family. Igaruka ku mbabazi z’Imana.
Ni indirimbo ya Jean Luc Ishimwe wamenyekanye mu muziki usanzwe mu myaka isaga irindwi ishize, ndetse wigeze no kuba umwe mu bafashwa na King James; yahuriyemo n’umugore we Manishimwe Delphine.
“Uri Imana” - Twagirayezu Théophile
Ni indirimbo nshya yo gushima Imana ya Twagirayezu Théophile. Uyu mugabo akorera umurimo w’Imana mu Itorero Assemblies of God/Gatsata, aho ari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe imiyoborere.
Uretse iyo nshingano, azwi cyane nk’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho akunze kuvuga ko indirimbo ari ururimi rwihuse rukoreshwa n’Imana kugera ku mitima y’abantu.
Indirimbo zo hanze…
“Mpishi” - Matata ft. Bien Aime
“Gimme Dat” - Ayra Starr & Wizkid
“Story | Sprite Limelight Season 3” - Fireboy DML
“One Sight” - Coco Jones
“Princess Treatment” - Bayanni
“ Bombshell (Cheza)” - Skyla Tylaa ft. Diamond Platnumz, Tyler ICU, Khalil Harrison & DJ Exit
“Money On Money” - Young Thug feat. Future
“Achalugo” - Boy Spyce & Jeriq
“You4Me” - Tiwa Savage
“Azizam” - Ed Sheeran
“Last Dance” - Mary Jane ft. Tom Petty & Jelly Roll
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!