00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Otile Brown utegerejwe mu gitaramo cya The Ben yageze i Kigali

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 1 January 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya unakunzwe mu Karere, yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya The Ben yise ‘The New Year Groove’.

Jacob Obunga wamamaye mu muziki nka Otile Brown, yagaragaje ko yageze i Kigali binyuze mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko yaje gushyigikira The Ben.

Ati “Muraho bantu beza, ni umuhungu wanyu Otile Brown, ndi hano mu Rwanda i Kigali. Iri joro biraba ari ibicika ku bw’umuvandimwe wanjye The Ben. Ndishimye ku bwe’’.

Ntabwo Otile Brown yasobanuye niba ari buririmbe mu gitaramo cya The Ben, dore ko banigeze gukorana indirimbo bise ‘Can’t Get Enough’ yabiciye mu minsi yashize, gusa biravugwa ko yaba ari buririmbe bitewe n’amakuru amaze iminsi ashimangira ko hari abahanzi bakomeye mu karere bazaririmba mu gitaramo cya The Ben.

Otile Brown ugezweho muri Kenya, yakunzwe mu bihangano binyuranye birimo ‘Jeraha’, ‘One Call’, ‘Such Kinda Love’ n’izindi zatumye yamamara hirya no hino.

Iki gitaramo cya The Ben gihanzwe amaso na Benshi ari bunamurikiremo album ye nshya. Kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 1 Mutarama 2025.

Otile Brown ni umwe mu baririmbyi bo mu Karere bakoranye na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages