Omarion yamenyekane cyane aririmbana na bagenzi be Raz B, Lil’ Fizz na J-Boog. Bakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Bump Bump Bump, Uh Huh, Girlfriend n’izindi nyinshi, baza gutandukana mu 2004, umwe atangira urugendo mu muziki ku giti cye.
Umuririmbyi Omarion agiye gutaramira mu Rwanda mu gihe ari umwe mu bacurangwa cyane muri iki gihugu no muri Afurika y’Iburasirazuba, kubera indirimbo African Beauty yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
Afite n’indi yaririmbanye na Tiwa Savage wo muri Nigeria, bise Get it now.
Omarion yatangiye gukora umuziki wenyine mu 2005, ahita ashyira hanze alubumu ye yambere yitwaga O yakunzwe cyane ndetse iza ku rutonde rwa Billboard muri alubumu 200 zakunzwe cyane, kimwe no mu zahataniraga ibihembo bya Grammy Awards.
Uyu musore w’imyaka 33 ategerejwe mu Rwanda mu iserukiramuco ry’umunsi umwe rya ‘Urumuri Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Abaritegura bijeje abanyarwanda ko Omarion azaririmba mu buryo bw’umwimerere kandi ngo azaba yazanye n’itsinda rimufasha gucuranga.
Dushime Christian ukuriye Cozma Group yateguye iki gikorwa, yavuze ko hazaba harimo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni nko gushushanya, imivugo, kuririmba n’ibindi mu guteza imbere impano z’ababikora.
Yagize ati “Twifuza ko ibitaramo cyangwa iserukiramuco bitaba ibintu abenshi bitirira iby’abana cyangwa urubyiruko ahubwo dushaka ko n’abakuze babigira ibyabo bakajya babyitabira kuko iyo urebye imyidagaduro iha akazi abantu benshi. Guteza imbere umuziki ni uguteza imbere igihugu muri rusange.”
Itariki y’iserukiramuco nyirizina n’aho rizabera ntabwo biratangazwa.
Dushime yavuze ko usibye kuririmba, Omarion azanaganira n’abahanzi bo mu Rwanda mu gikorwa bise ‘Meet and Greet Omarion’.
Azaririmba muri iri serukiramuco hamwe n’abahanzi b’imbere mu gihugu barimo P Fla n’abandi benshi biganjemo abakizamuka.



















TANGA IGITEKEREZO