Mu mwaka wa 2008 nibwo Rafiki benshi bazi nka Coga Style yakoranye indirimbo na Professor Jay bayita IGIKOSI. Nyuma y’imyaka 6 ishize badakorana indirimbo, aba bahanzi bombi bagiye kongera guhurira mu ndirimbo imwe izakorerwa muri Tanzania.
Rafiki Mazimpaka wamenyekanye cyane mu ndirimbo Icyaro, Tukabyine, Bwongoza fo n’izindi, mu kiganiro tagiranye na IGIHE yadutangarije ko yamaze kunoza umugambi wo gusanga mugenzi we, Professor Jay, muri Tanzania bakarangiza indirimbo bagomba gukorana mu minsi ya vuba.
Ati, “Nibyo, iyo gahunda twamaze kuyipanga. Njye na Professor Jay turi inshuti, dusanzwe dukorana mu buhanzi, twungurana ibitekerezo, muri make buri munsi turavugana. Nyuma y’indirimbo twakoranye muri 2008 , hari indi tugiye gukorana kandi ndahamya ko ishobora kuzangiraho ingaruka nziza muri East Africa”
Icyo ashingiraho yiha icyizere ko iyi ndirimbo agiye gukorana na Professor Jay ishobora kuzamugeza ku yindi ntera mu muziki we, Rafiki ahera ku buryo indirimbo IGIKOSI yakoranye n’uyu muhanzi yakunzwe cyane mu Rwanda bigatuma izina rya mugenzi we rizamuka cyane muri iki gihugu.
Kuba na we azakorana na Professor Jay muri Tanzania, yizeye neza ko iyi ndirimbo ishobora kuzakundwa muri Tanzania no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.
Rafiki ati, “Muribuka neza ko indirimbo nakoranye na we mu myaka yashize yakunzwe hano mu Rwanda. Kuba ngiye gukorana na Professor Jay muri Tanzania, nizeye ko iriya ndirimbo ishobora gusigara ihitinga(ikunzwe) iwabo no muri East Africa ikamenyekana. Professor Jay ni umuhanga kandi nanjye mpagaze neza”
Mu myaka 6 amaranye na Professor Jay, Rafiki yamwigiyeho byinshi, birimo kwihangana no kudacika intege mu muziki.
Ati, “Uganiriye na bariya bahanzi bo muri Tanzania nabo usanga hari ibibazo byinshi bahuye nabyo. Icyo namwigiyeho ni ukudacika intege no kwikomeza umutima. Mu Rwanda hari abahanzi benshi twatangiranye, abenshi bafite akandi kazi katari ubuhanzi kandi babayeho neza. umuziki duhuriramo n’ibibazo byinshi bishobora kuduca intege, ariko nta mpamvu yo gucika intege ahubwo umuntu aba agomba gushikama”
REBA INDIRIMBO IGIKOSI YA RAFIKI YA PROF.JAY:



















TANGA IGITEKEREZO