00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nibo bamaze gushyira indirimbo nyinshi kuri YouTube mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 22 August 2014 saa 07:26
Yasuwe :

– Byibura buri wese afite indirimbo 1000 yashyize kuri YouTube Bamaze kwinjiza asaga miliyoni 2 kubera gushyira indirimbo kuri YouTube Shene zabo za Youtube zimaze kwiyandikishaho abasaga ibihumbi birindwi kuzamura Kubera akamaro bibafitiye, barateganya indi mishinga irenze ku byo batangiriyeho Mu gihe Rutembesa yibanze cyane kuri Karahanyuze n’indirimbo z’Imana, Patycope we yibanze ku ndirimbo z’ubu.
Mu Rwanda hari abantu babiri bamaze kuba indashyikirwa kubera gukoresha cyane urubuga (…)

- Byibura buri wese afite indirimbo 1000 yashyize kuri YouTube

 Bamaze kwinjiza asaga miliyoni 2 kubera gushyira indirimbo kuri YouTube

  Shene zabo za Youtube zimaze kwiyandikishaho abasaga ibihumbi birindwi kuzamura

  Kubera akamaro bibafitiye, barateganya indi mishinga irenze ku byo batangiriyeho

  Mu gihe Rutembesa yibanze cyane kuri Karahanyuze n’indirimbo z’Imana, Patycope we yibanze ku ndirimbo z’ubu.

Mu Rwanda hari abantu babiri bamaze kuba indashyikirwa kubera gukoresha cyane urubuga rwa YouTube. Abo ni Rukundo Patrick bakunda kwita Patycope na Rutembesa Guillaume, buri wese afite indirimbo zirenga 1000 amaze gushyira kuri YouTube.

Ibi byatumye IGIHE ibegera ibabaza uko babitangiye, icyo bibamariye n’intego bafite mu minsi iri imbere.

Patycope yabitangiye muri 2010, ubu yinjiza byibura amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi

N’indirimbo 1769 kuri konti ye ya YouTube yise ThePatycope, Rukundo Patrick ni we uza imbere y’Abanyarwanda bose mu gushyira indirimbo nyinshi ku rubuga rwa YouTube.

Rukundo Patrick bita Patycope

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Patycope yavuze ko yafunguye konti ye kuri uru rubuga mu mwaka w’2010 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.

Yagize ati“Nagiye kuri YouTube mu 2010, icyo gihe nari mfite imyaka 20. Gukoresha YouTube nabyigishijwe n’umuntu wari mu Burayi, gusa mu bamfashije harimo Producer Arnold Mugisha hamwe na Kalisa John.”

Patycope yemeje ko uretse kuba yaratangiye ibi bintu agamije guteza imbere umuziki, byaje kumuviramo kubona amafaranga. Ayo yinjiza ayahabwa n’abamuha ibihangono byabo ngo abishyire kuri YouTube kuko konti ye iri mu zikurikirwa cyane mu Rwanda.

Ati“Urumva gushyiraho indirimbo haba igihe umuhanzi aguha indirimbo akaguha n’amafaranga, ubishaka ashyiraho n’akantu ngo mbashe kugura internet mbese akanyorohereza, nko mu kwezi kumwe nshobora gukuramo nk’ibihumbi 200 urumva ko mu mwaka agera kuri miliyoni, aya mafaranga ashobora no kurenga kuko nk’umuntu w’umusitari ukomeye akaguha menshi kuko ntatanga kimwe n’utarazamuka.”

Umusaruro amaze kubona kuri YouTube watumye Patycope ashyiraho urubuga rushya yise www.patycope.com, aho umuntu wese ubishaka ashyiraho indirimbo y’amashusho akaza kuyemeza.

Patycope amaze gushyira video 1769 kuri YouTube. Abasaga ibihumbi 9 bariyandikishije.

Rutembesa Guillaume, undi waciye agahigo akagira umwihariko wo kugira indirimbo za Karahanyuze n’izihimbaza Imana

Rutembesa Guillaume, izina rizwi cyane kuri YouTube mu Rwanda, yanaryiswe n’ababyeyi be. Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25, na we afite indirimbo zisaga 1100 yashyize kuri YouTube.

Rutembesa Guillaume

Mu buzima busanzwe, Rutembesa atunzwe na internet kuko ngo ibintu byose bimwinjiriza akenshi bifite aho bihuriye nayo.

Aganira na IGIHE yagize ati “Ndikorera, ntanga service zo kuri internet, ibintunze ni ibintu bya internet n’ibya YouTube. Kuva navuka YouTube niyo imaze kunyinjiriza amafaranga menshi.”

Rutembesa yageze kuri YouTube mu 2007 arangije amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali

Rutembesa yagize ati “Video ya mbere nayishyizeho muri 2007, nari mfite imyaka 18, ndangije muri LDK. Icyo gihe ubwoko bwa Video zajyaga kuri YouTube ni izabaga ziri muri Flv, niyo yonyine yajyagaho, icyo gihe Video ya YouTube ntiyarenzaga iminota 7.”

Akomeza avuga ko kujya kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda byaje gutuma abona uburyo bwo kwegera internet no kurushaho gukora aka kazi bihangiye.

Ati “Naje gutizwa umurindi no kujya muri Kaminuza i Butare, aho nararaga mu nzu zibamo mudasobwa ngashyiraho indirimbo bukarinda bucya.”

Cyakora, Rutembesa ntiyaje kurangiza Kaminuza kuko yaje guhagarika amasomo yigagamo ajya kwiga ibijyanye no gukora no gutunganya amashusho.

Impamvu yatumye Rutembesa yibanda kuri Karahanyuze n’indirimbo z’Imana

Abajijwe icyatumye mu ndirimbo ashyiraho yibanda ku zo hambere n’iz’Imana, yavuze ko arizo zikunzwe kurusha izindi kandi abantu batorohewe n’uburyo bwo kuzibona.

Rutembesa ati “Ziriya zo hambere nazishyizeho niga i Butare mu 2009. Nabanje iz’abandi bo hanze bakazisiba, ndibaza nti ni ibiki nashyiraho bigafasha abantu, ngerageje Karahanyuze mbona abantu barabikunze. Ikindi ni uko icyo gihe indirimbo z’amajwi abantu batari bazi uburyo bwo kuzishyira kuri Youtube, njye nari mbizi nakoraga ifoto nkabishyiraho. Izindi nasanze zikunzwe ni iz’Imana, hari abagiye bazintuma batanumva Ikinyarwanda.”

Rutembesa ngo amaze kwinjiza byibuze miliyoni 2 kubera YouTube. Yayinjije ate?

Aganira na IGIHE, Rutembesa yavuze ko amafaranga yinjije kubera Youtube arenga miliyoni ebyiri.

Asobanura aburyo ayinjiza, yagize ati "Ahanini nyakura mu bantuma ibihangano by’Abanyarwanda kubera ko baba bakuye imyirondoro yanjye kuri YouTube banasogongeye kuri izo ndirimbo [....] hari abantu bantuma indirimbo nkabaca amafaranga, DVD imwe mbaca nk’amadolari 25. Ndagenda nkayigura aho zigurishirizwa hazwi ubundi nkaziboherereza, haba uwishimye rero akampa menshi kuri ayo.”

Ngo hari andi mafaranga yinjiza kubera Youtube atabarwa muri aya miliyoni 2 kuko ari serivise zihariye aba yatanze.

Rutembesa arateganya kwinjiza menshi akoresheje indirimbo

Kuko asanga byaramugiriye akamaro, Rutembesa ari gukora umushinga wo gushyira indirimbo nyinshi ku rubuga yenda gushyira hanze, aho abantu bazajya babasha no kuzivanaho ariko bakabanza kwishyura.

Kugeza ubu imwe muri shene za Rutembesa Guillaume iriho indirimbo 1133

Kubera urukundo n’ubuhanga uyu Rutembesa yagaragaje kuri YouTube, yanakozwe mu ntoki na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ubwo yamusangaga muri ADMA aho yiga gutunganya amashusho nyuma yo guhagarika amashuri ya kaminuza. Minisitiri ngo yari asanzwe amuzi kuri YouTube yifuza kumubona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .