00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 November 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere wamamaye mu bihangano byamenyekanye mu myaka isaga 40 ishize, yitabye Imana azize uburwayi.

Ngabonziza yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

IGIHE yahawe amakuru yo uyu musaza yari amaze igihe arwaye kandi arembye.

Ngabonziza yamenyekanye mu muziki wo hambere muri orchestre Les Citadins ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi yayishinganye na mukuru we Ngaboyisonga Bernard.

Yagize uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye Nikobisanzwe André Gromyko.

Orchestre Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando yataramiraga buri wa Gatandatu. Gusa ahagana mu 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.

Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, ‘‘Have Winsiga’’ n’izindi zitandukanye, zatumye aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye.

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu mugabo

Uretse kuririmba Ngabonziza yari n'umucuranzi mwiza wa guitar
Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages