Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki 11 Nzeri 2025, aho umushinga wiswe ‘Institut La Voix des Profondeurs’ ukorera i Rutsiro ndetse n’uwitwa ‘Projet Québec-Afrique’ ukorera muri Canada, bamurikaga iyi ndirimbo yakozwe ivuguruwe mu buryo bushya irimo Abanyarwanda.
Iyi ndirimbo yakozwe mu mushinga wo gutanga ubufasha binyuze muri iki gihangano, aho hazakusanywa amafaranga yo gufasha mu buryo butandukanye imiryango yo mu Rwanda itishoboye.
Irimo abahanzi barenga 150 bo muri Canada ndetse n’abo mu Rwanda barimo Bwiza, Nicole Musoni usanzwe aba muri Canada, Bruce Melodie, Marina Deborah, Juno Kizigenza, King James, Knowless na Producer Loader.
Abagaragaye mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo wamurikwaga ntabwo barimo King James, Knowless na Nicole Musoni utaba mu Rwanda; kubera impamvu zitandukanye.
Bwiza yavuze ko kugaragara muri iyi ndirimbo ari ibintu yishimiye cyane, kuko ari indirimbo y’amateka. Ati “Ni ibintu nishimiye cyane ko uyu mushinga ujyanye n’ubumuntu. Ikindi ni ukwisanga usubiramo indirimbo y’umwe mu bahanzi twakuze twumva. Byari ibintu bitangaje. Narabyishimiye kandi ntabwo nabifata nk’ibiri aho.”
Bruce Melodie na we yunze mu rye avuga ko yishimiye kuba muri uyu mushinga, ndetse agaragaza ko nubwo benshi bababona baririmba bakaba babafata uko bashaka hari igihe kigera bakumva hari ibyo batanga mu muryango muri rusange.
Ati “Tukumva hari uruhare natwe dufite ku kuba imibereho y’abantu yagenda neza. Kuba muri iyi ndirimbo ni igikorwa cy’urukundo twakoranye imitima yacu, by’umwihariko ni indirimbo mu buto bwacu twese twaririmbye. Njyewe numvaga ari n’umunsi wo kubeshya ntabwo numvaga naririmba mu ndirimbo nini nk’uku. Ndishimye kuba iki gikorwa twatangiye kuba tugeze aho kukimurikira abantu.”
Marina we yavuze ko yumva umushinga w’iyi ndirimbo yumvise ari ibintu byiza kandi ikindi cyiza ari uko igiye gukora mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda bari mu bukene.
Ati “Nkimara kumva ko tugiye gukora kuri iyi ndirimbo n’abahanzi bagenzi banjye bo mu Rwanda numvise ari ibintu byiza cyane. Kuko intego yabyo ari yo yari ishimishihe kurushaho. Ibyishimo bya mbere byari ukuba tugiye kuyisubiramo nk’igisekuru cy’ubu. Ikindi umusaruro uzavamo uzafasha Abanyarwanda bagenzi bacu.”
Juno Kizigenza we yavuze ko ari indirimbo ifite ikintu kini ivuze ndetse yararikira Abanyarwanda bose kuzayumva. Producer Loader wagize uruhare mu ikorwa ryayo waririmbyemo, yavuze ko byari byiza kuyikoraho. Ati “Twakoze ibishoboka. Ikindi ni ugushimira abaduhaye amahirwe yo gukora kuri ibi bintu.”
Intego nyamukuru yatumye iyi ndirimbo ikorwa ni uguhuza ibihugu bya Afurika na Canada binyuze mu muziki no guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza.
Iyi ndirimbo yakozweho amezi arenga atandatu, ishingiye kuri “Quand on est en amour” yaririmbwe mu 1984.
Biteganyijwe ko mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo mu Ugushyingo 2025, abahanzi bo mu Rwanda bayirimo bazajya muri Canada mu bikorwa bijyanye na yo, ndetse hari amakuru avuga ko hashobora kuzabera igitaramo gikomeye mu Rwanda cyo gukusanya amafaranga ashingiye kuri iyi ndirimbo.
Byitezwe ko iyi ndirimbo ishobora kuzabyara miliyoni 2 z’Amadorali ya Canada [angana na miliyari zirenga 2 Frw], azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!