Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu musore aba avuga ko afite amakenga. Mu bindi bitero akavuga ko Imana ntacyo imaze mu gihe itumva abashomeri, imfubyi n’abapfakazi.
Akomeza avuga ko atumva ukuntu abantu biyitirira ko ari abakozi b’Imana ndetse n’abakobwa bazwi nka Slay Queens, bagwiza ubukire nyamara mu gihe abandi b’abakene kandi basenga Imana by’ukuri bahora ubukene.
Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo igendanye n’ubuzima bwe bwite yabayemo kera.
Ati “Kuyihimba byavuye ku bintu byinshi. Ugasanga umuntu yirirwa avuga Imana agasenga buri munsi ariko ukabona ubuzima bwe ntibuba bumeze neza , ariko ugasanga abandi ntacyo biba bitayeho mu byerekeye Imana akaba aribo bateye imbere.”
Yakomeje agira ati “Ijyanye n’ubuzima bwanjye kuko mu gihe cya kera harigihe nageze mu bihe , nkibaza niba koko Imana ibaho bikacanga. Ibaze kugera aho ushaka kwiyahura isi yakwanze n’abantu hagasigara Imana yonyine ngo niyo yagutabara kandi nayo ukabona ntacyo ibikoraho. Nishyize mu mwanya w’ababirimo nkibaza nti kuki ntacyo ibikoraho niba koko ibibona?”
Muchoma w’imyaka 31 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka "ari nk’inzira y’umusaraba yamugoye cyane".
Uyu musore wabaye mu Rwanda akahava mu 2000, yavukiye mu bibazo by’urusobe, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.
Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili n’Icyongereza. Ngo abikora ashakisha uko yamenyakana hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto” n’izindi.
Iyi ndirimbo nshya ya Muchoma mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element muri Country Records iza gusozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Nyamurasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!