Uko bigenda kose indirimbo “Udukoryo Twinshi” ya Active (Derek, Tizzo na Olvis) irakomeza kuvugwa bitewe n’uko amagambo ayigize asa n’ashotora abantu banyuranye bakomeye muri ’showbiz’, harimo na Nyampinga w’u Rwanda wagize icyo avuga ku magambo amuvugaho ari muri iyi ndirimbo.
Ku gitekerezo cya Producer wabo akaba n’umjyanama wabo Bernard Bagenzi, abasore bagize itsinda rya Active bahimbye iyi ndirimbo bafatanyije n’umuraperi Danny Nanone bavuga ko bayihimbye mu rwego rwo gukangura abafana babo, n’abafana b’umuziki nyarwanda muri rusange.
Mu gitero cyayo cya kabiri, Tizzo, avuga amagambo yumvikana ko aba akomoza ku kuba Nyampinga Mutesi Aurore aherutse kwanga kwambara (bikini gusa) nk’abandi avuga ko byaba ari uguta umuco mu marushanwa ya Miss Supranational 2013 yari yaserukiyemo u Rwanda.
Tizzo aririmba agira ati “Uyu musister afite udukoryo twinshi, turamuzi ni mwiza pe. Dore ejo bundi u Rwanda rwari rubonye umudali but wapi yadusigiye rage. Nikamuuliza ni nini? Arahakana avuga ko atambara bikini, aho ndabyumva ni sawa da kuko nanjye iby’umuco simbica ku ruhande ma; ese buriya turi kumwe cyangwa se turi twenyine, ese kuri piscine, nanjye nakuraho wa?”
Aganira na IGIHE, Nyampinga Mutesi Aurore yavuze ko iri tsinda atarizi, ariko anavuga ko asaba imbabazi umuntu wese waba wumva ko yakoze amakosa yanga kwambara bikini mu ruhame.
Aurore ariko ashimangira ko ibi yabikoreye kugira ngo yerekane indangagaciro z’abanyarwandakazi, akanemeza ko n’ubwo ategukanye umwanya wa mbere, uku kwanga kwambara nk’abandi byatumye u Rwanda rumenyekana kandi neza.
Yagize ati “Biriya nabikoze mbizi kandi mbishaka ikindi ni uko iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo bo niba babinenga njye ntacyo bintwaye buriya wenda igihe nikigera hazagenda uwo bishimira. Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda, ubwo ubifata yuko nagisebeje cyangwa nabigenje nabi bambabarire.”
Umva icyo Nyampinga avuga ;
Indirimbo "Udukoryo Twinshi" ya Active na Danny:



















TANGA IGITEKEREZO