00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mfite gahunda yo kumenyekanisha ku isi muzika nyarwanda – Knowless

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 19 April 2013 saa 01:13
Yasuwe :

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, nyuma y’aho akomeje gukorana indirimbo n’abanyamahanga kandi zigakundwa aho twavuga indirimbo yise “ Byemere” yakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Vampino, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Ray Blaze, iyo ndirimbo bayise “Rejoice”.
Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati: “ Muzika yanjye ndetse na muzika nyarwanda muri rusange, ndifuza ko yamenyekana ku (…)

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, nyuma y’aho akomeje gukorana indirimbo n’abanyamahanga kandi zigakundwa aho twavuga indirimbo yise “ Byemere” yakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Vampino, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Ray Blaze, iyo ndirimbo bayise “Rejoice”.

Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati: “ Muzika yanjye ndetse na muzika nyarwanda muri rusange, ndifuza ko yamenyekana ku rwego rw’isi, gusa ibyo nkaba nsaba Imana ko yakomeza kumfasha nkazagera k’umugambi mfite”.

Knowless ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bazitabira amarushanwa ya PGGSS III, akaba ari nawe muhanzikazi umwe rukumbi uri muri ayo marushanwa.

Knowless akomeza avuga ko amashusho y’iyo ndirimbo azajya ahagaragara vuba.

Umva indirimbo nshya ya Knowless yise "Rejoice" afatanyije na Ray Blaze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages