Itahiwacu Bruce uzwi cyane ku izina rya Bruce Melodie, nyuma y’aho ari umwe mu bahanzi bigeze gutangazwa na The Ben ko ari umuhanzi abona uzi ibyo akora, kuri ubu avuga ko muzika ayifata nka kimwe mu kazi gashobora kuba kamurutira ibindi byinshi birimo kuba yaba umukozi ukora akazi ko muri bireau cyangwa kuba yajya mu murima agahinga.
Aganira na IGIHE, Melodie yagize ati: “Singiye kukubeshya muzika kuri njye nyifata nk’ikintu gikomeye mu buzima bwanjye Imana yampaye, kuko ndayubaha cyane kuburyo niyo wambwira kurara mpagaze nabikora kugirango nkwereke ko nkunda muzika, gusa mfata muzika nkora nkaho ari kimwe mu mwuga ngomba kwitaho nk’uko umuhinzi ahinga azi ko azasarura nibyera”.
Melodie yakomeje asaba abanyarwanda ko barushaho gushyigikira abahanzi nyarwanda mu bikorwa byose baba bategura.
Imwe mu ndirimbo yatumye Bruce Melodie akundwa.



















TANGA IGITEKEREZO