00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Megan Fox na Machine Gun Kelly baravugwaho kwiyunga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 October 2025 saa 10:31
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Megan Fox n’umuraperi Machine Gun Kelly (MGK) bongeye kugaragara bari kumwe nk’umuryango, nyuma y’uko babyaye umukobwa wabo witwa Saga Blade.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango yabwiye People Magazine, ko Megan Fox w’imyaka 39 na MGK ufite 35 bamaze igihe kinini bamara amasaha menshi bari kumwe n’umwana wabo.

Ati “Buri joro MGK aba ari mu rugo rwa Megan Fox, bakitwara nk’abakundana ariko ntabwo barashyira ngo bavuge ko bongeye kubana cyangwa ngo babitangaze ku mugaragaro urukundo rwabo rwongeye kugaruka.’’

Uyu muntu yakomeje avuga ko Megan yishimira uburyo MGK ari kwitwara neza nka se w’umwana babyaranye, ndetse n’uburyo yamwegereye cyane kuva bamubyara muri Werurwe 2025.

Ati “N’ubwo buri wese afite urugo rwe, umwanya munini bawumara bari kumwe nk’umuryango. Bashyize imbere umwana, ndetse byabafashije kwegerana kurushaho. Ubu ibintu biri kugenda neza. Ni umugabo mwiza ku mwana kandi Megan anezererwa kumara umwanya bari kumwe.”

Machine Gun Kelly ari kwitegura gutangira ibitaramo byiswe ‘Lost Americana Tour’ bizatangira ku wa 15 Ugushyingo 2025 i Orlando muri Florida, ariko ntibiramenyekana niba Fox azamuherekeza.

Aba bombi batangiye gukundana mu 2020, baza gutandukana mu Ukuboza 2024 nyuma y’uko Megan Fox wari utwite icyo gihe, asanze ubutumwa kuri telefoni ya MGK bwe n’abandi bagore, akeka ko yaba amuca inyuma.

Mu kiganiro Megan Fox yagiranye na Call Her Daddy muri Werurwe 2024, yavuze ko n’ubwo urukundo rwabo rwanyuze mu bihe bitoroshye, hari umubano ukomeye ubahuza.

Megan Fox na Machine Gun Kelly baravugwaho kwiyunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages