00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Gaga atewe ikibazo na Filimi umukunzi we akinamo

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 11 June 2013 saa 12:56
Yasuwe :

Aho Lady Gaga uri mu kiruhuko mu Gihugu cya Mexique, nyuma yo kubagwa, atangaza ko ubu atewe impungenge na Filimi “The Other Woman” umukunzi we Taylor agaragaramo asomana na Cameron Diaz.
Ishyari ni ryose kuri Lady Gaga nyuma yo kubona amwe mu mashusho agaragaza umukunzi we, Taylor muri Filimi “The Other Woman” ari mu rukundo na Cameron Diaz ufatwa nk’umufasha we muri iyi Filimi, ngo ibi ntibyishimiwe na Lady Gaga, kuko byatumye yishyiramo uyu mukinnyi wa Filimi Cameron Diaz, kubera (…)

Aho Lady Gaga uri mu kiruhuko mu Gihugu cya Mexique, nyuma yo kubagwa, atangaza ko ubu atewe impungenge na Filimi “The Other Woman” umukunzi we Taylor agaragaramo asomana na Cameron Diaz.

Ishyari ni ryose kuri Lady Gaga nyuma yo kubona amwe mu mashusho agaragaza umukunzi we, Taylor muri Filimi “The Other Woman” ari mu rukundo na Cameron Diaz ufatwa nk’umufasha we muri iyi Filimi, ngo ibi ntibyishimiwe na Lady Gaga, kuko byatumye yishyiramo uyu mukinnyi wa Filimi Cameron Diaz, kubera ishyari amufitiye.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko Lady Gaga yaba hari andi makuru amaze kumenya avuga ko, uretse kuba baba bakina Filimi ngo na nyuma bafata akanya ko kwishimana iyo basohokanye

Ibya Cameron na Taylor ngo byaba bimaze gufata indi ntera, bitewe nuko Taylor agenda yerekana Cameron mu muryango we, ibi bikarushaho gutera ishyari umuririmbyi Lady Gaga no kumuhangayikisha.

Lady Gaga nyuma yo kubagwa, ahangayikishijwe na Filimi "The Other Woman"umukunzi we akinamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages