00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwigereranya na Lick Lick kwa Piano byamubereye nko gukoza agati mu ntozi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 28 June 2013 saa 11:40
Yasuwe :

Hari hasanzwe havugwa ihangana hagati y’abanzi buri wese yifuza ko havugwa ko ari we urusha abandi, none no mu batungaya indirimbo b’Abanyarwanda byatangiye kugaragara ko nta n’umwe ushobora gupfa kwemera ko mugenzi we amurusha kabone n’iyo wabimutera mu rushinge.
Ubwo Piano yabazwaga uko abona iterambere ry’abatunganya umuziki muri iyi minsi mu Rwanda, yabaye nk’ukomoza ku izina Lick Lick, nuko avuga ko ajya ababazwa n’uko uyu wa nyuma atakiri mu Rwanda. Piano ati “Njye nkunda guhangana, (…)

Hari hasanzwe havugwa ihangana hagati y’abanzi buri wese yifuza ko havugwa ko ari we urusha abandi, none no mu batungaya indirimbo b’Abanyarwanda byatangiye kugaragara ko nta n’umwe ushobora gupfa kwemera ko mugenzi we amurusha kabone n’iyo wabimutera mu rushinge.

Ubwo Piano yabazwaga uko abona iterambere ry’abatunganya umuziki muri iyi minsi mu Rwanda, yabaye nk’ukomoza ku izina Lick Lick, nuko avuga ko ajya ababazwa n’uko uyu wa nyuma atakiri mu Rwanda. Piano ati “Njye nkunda guhangana, kuba yaragiye ntabwo nabyishimiye”.

Aya magambo Piano, yatangarije Radio Salus, yakomeje kuyashimangira avuga ko abona urwego ariho ubu rumaze kurenga kure urwo Lick Lick [umwe mu bafatwa nk’inkingi mwamba z’iterambere ry’umuziki w’iki gihe (ugezweho) mu Rwanda] yari ariho.

Piano yagize ati “Nzarenza Lick Lick, mfite impano yigaragariza abantu batega amatwi, ntabwo andi hejuru cyane, ni uko ubu ngubu atari hano i Kigali, mfite isoko ry’u Rwanda rwose cyakoze iyo aza kuba ari hano twari kubishyira ku gipimo tugapima. Na biriya bikombe byose icyambabaje ni uko yagiye ntarajya mu mubare w’abo bahangana ndose yaje mu mubare w’abo duhangana byanshimisha cyane.”

Nyamara ariko mu kuvuga aya magambo yasaga n’uri gushaka gukangura intare iryamye, kuko akimara kumva aya magambo, Lick Lick yahise agaragaza ko atanyuzwe n’ibyo Piano yavuze.

Lick Lick ukunda guhisha itangazamakuru ukuri kwa gahunda ze, yabanje no kumvikanisha ko uwo Piano atanamuzi agira ati “Ntabwo muzi neza ntabwo njya menya indirimbo ze ngo menye neza.” Bamusobanuriye ko ari umwe mu batunganya indirimbo bazwi mu Rwanda, Lick Lick yagize ati “Ndumva hari indirimbo ye yitwa “Byacitse” nigeze kuyikosora.”

Yongeraho ati “Ndumva yareba ba Junior akareba ba Clement naho guhangana nanjye byo ni ibindi bindi. Ntabwo ndi mu isi ye, abanze yigereranye ibye n’abandi bakora ibikorwa nk’ibye yigereranye nko kuri ba Junior. Biranshimishije kuba yakwigereranya na njye ariko nibabanze bakore. Nabanze yigereranye n’abo, nka Clement numva ibihangano bye, nka ba Junior njya numva babavuga nab a Fazzo, nka ba Clement njya numva ibihangano byabo, urumva?”

Mu minsi ishize abahanzi bakora injyana ya Afrobeat nabo baterateranye amagambo bapfa ko umwe muri bo yari yavuze ko ngo ari umwami w’iyo njyana muri Leta ya Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages