Mu birori byabereye I Kigali kuwa 28 Werurwe 2014 byo gutanga ibihembo ku bahanzi nyarwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2013 mu Rwanda, Butera Knowless niwe wegukanye ibikombe byinshi, aho yahawe ibikombe bigera kuri bine naho Urban Boys iza ikurikira itwara bitatu.
NI ubwa mbere umuhanzi w’igitsina gore yegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu mateka y’u Rwanda.
Ibi birori byo gutanga Salax Awards byatangiye bitinze ugereranyije n’igihe byari biteganyirijwe gutangira. Byanaranzwe kandi n’ubwitabire bucye aho uretse abatumirwa biganjemo abahanzi n’abanyamakuru, abandi bantu bari bbitabiriye bari mbarwa.
Ibirori byatangijwe no kuririmba kw’abahanzi bagize itsinda rya Trezzor hamwe n’ijambo ry’uhagarariye IKIREZI Group, Madame Emma Claudine Ntirenganya, byaranzwe no kunyura kuri tapis itukura (Red carpet) ku bahanzi bitabiriye maze bamaze gufata ibyicaro hatangira guhamagarwa amazina y’abatsindiye ibihembo. Abahari batambuka bakabihabwa abatitabiriye babifatirwa n’abo bagennye kubibafatira.
Mu gihe hari hatangajwe ko abahanzi baturuka muri label nka Kina Music, Touch Record, Super Level, Top 5 SAI, BMCG n’abanadi bazaririmba muri ibi birori, siko byakurikijwe kuko benshi bataririmbye ahanini kubera gutangira bitinze no kuba hari abandi bahanzi batari bahari kuko bari bagiye mu irushanwa rya PGGSS4 i Nyamagabe.
Mu ijambo rye, Emma Claude umuyobozi wa IKIREZI, yashimiye abaterankunga ba Salax kuko bafashije mu kubona uburyo bategura itangwa ry’ibihembo, ndetse anavuga ko ibi biteza imbere muzika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards season 6 Emma Claudine yavuze ko kuri iyi nshuro bahuye n’imbogamizi zimwe na zimwe zatumye bitagenda uko babyifuzaga. Aha yavuzemo ikibazo cyo kubahiriza amasaha, hamwe. Abajijwe ku mbogamizi zikomeye mu itegurwa rya Salax, yavuze ko ikibazo kinini kikiri mu kubona inkunga ngo bategure ibikorwa byabo.
Theonestine, umukozi wa Cogebank ari nayo muterankunga mukuru muri iki gikorwa aho yatanze igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500 kuri buri muhanzi watsinze, yavuze ko bishimiye uko igikorwa cyagenze muri rusange gusa asaba abategura ibi birori bajya bavugana n’abategura ibindi ngo hato bidahurirana bikaba ikibazo. Aha yari abajijwe icyo abona ku kuba byahuriranye na PGGSS.
Dore abegukanye ibihembo:
BEST MALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BA GABO):Urban Boyz
BEST FEMALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BAGORE): Knowless
BEST SONG OF THE YEAR (INDIRIMBO Y’UMWAKA): Ibitenge
BEST ALBUM (ALUBUMU NZIZA Y’UMWAKA): Uwo ndiwe-Knowless
BEST GROUP (ITSINDA RYA MUZIKA RYITWAYE NEZA KURUSHA AYANDI): Urban Boyz
BEST GOSPEL ARTIST (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU NDIRIMBO ZIHIMBAZA IMANA): Gabby Kamanzi
BEST HIP-HOP ARTIST (UMUHANZI WA HIP HOP WITWAYE NEZA): Riderman
BEST RNB ARTIST (UMUHANZI WA RNB WITWAYE NEZA): Bruce Melodie
BEST AFRO BEAT ARTIST (UMUHANZI W’INJYANA YA KINYAFURIKA WITWAYE NEZA): Senderi
BEST TRADITIONAL ARTIST (UMUHANZI WA GAKONDO WITWAYE NEZA): Mani Martin
BEST NEW ARTIST (UMUHANZI MUSHYA WITWAYE NEZA): Active
BEST VIDEO (INDIRIMBO Y’AMASHUSHO NZIZA): Ninkureka ukagenda
DIASPORA RECOGNITION AWARD (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU BABA HANZE Y’U RWANDA): Stromae
Hanatanzwe kandi ibindi bihembo bibiri icya Best Video Producer cyegukanwe na Ishimwe Clement na Best Audio Producer ariwe Junior Multisystem.


















TANGA IGITEKEREZO