Knowless Butera, umwe mu bahanzi batowe guhagararira abandi mu munsi wahariwe u Rwanda (Rwanda Day) avuga ko yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze ibikorwa by’iterambere biranga igihugu.
Ibi Knowless yabitangaje, mu kiganiro kirambuye we na King James bagiranye na IGIHE.
Aba bahanzi bombi kandi bagize n’icyo bavuga ku bijyanye n’uko biteguye gutaramira Abanyarwanda bari mu Bwongereza n’abazitabira ibi birori bose.
Soma ikiganiro kirambuye munsi:
IGIHE: Muraho King James na we Knowless?
King James &Knowles: Muraho!
IGIHE: Mwakiriye gute guhamagarwa mu bitabira Rwanda Day?
King James: Nabyakiriye neza cyane dore ko ari n’amahirwe akomeye. Bikwereka ko hari aho umaze kugera kuba bagutekereza nk’umuhanzi ushobora guserukira igihugu.
Knowless: Narishimye kuko ni ubwa mbere byari bibaye kandi kuba narahamagawe nk’umwe mu bazagaragara muri ibi birori kuri njye ni iby’igiciro gikomeye.
IGIHE: Mwiteguye gute guseruka muri Rwanda Day?
King James: Nk’undi munyarwanda wese ubu nanjye nabukereye dore ko ari n’unbwa mbere nitabiriye uriya munsi. By’umwihariko nk’umuhanzi, niteguye kubaririmbira. nzakoresha imbaraga zanjye kandi niteguye gukora neza umurimo nahamagariwe ngakoresha imbaraga zanjye zose?
Knowless: Niteguye kubashimisha kuko mbahishiye byinshi birimo indirimbo zanjye.
IGIHE: Ni izihe ndirimbo kuri buri wese yumva yiteguye kuzaririmba mu Bwongereza?
King James: Yewe, ubu Abanyarwanda aho bari hose begerejwe ibintu byinshi. Uretse ubuyobozi harimo n’imbuga za internet, indirimbo zose baba bazizi bazumva bityo izikundwa aha nizo nzaririmba. Kandi izo bazansaba zose nzazibaririmbira kuko ikinjyanye ni ukubashimisha.
Knowless: Indirimbo zanjye zose bakunda bazansaba nzazibaririmbira.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwagenera by’umwihariko urubyiruko ku munsi nk’uwo wo kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukunda igihugu?
King James: Ikintu nabwira urubyiruko cyane ni uko gukunda igihugu atari ibintu bategeka umuntu gukora ahubwo ni ibintu buri wese yibwiriza akabyiyumvamo. Nasaba urubyiruko ko rwarushaho gutekereza kure bityo natwe ubwacu tukagira uruhare mu kwubaka igihugu cyacu.
Knowless: Ni ukurushaho gukunda igihugu bagakunda iwabo
IGIHE: Uretse kwitabira Rwanda Day, hari izindi gahunda z’ubuhanzi bwanyu wenda mwumva muzakorera mu Bwongereza?
King James: Ntabwo navuga ko zihari ariko haramutse hagize ikiboneka nagikora. N’ubwo ntahita menyesha ngo ni ryari ariko mu minsi iri imbere ndumva nzashishikariza urubyiruko gukunda igihugu mbinyujije mu guhimba indirimbo. Nzarubwira ko ari twe maboko y’u Rwanda kandi ko hageze ngo twiyubakire urwatubyaye, turukorere turuteze imbere.
Knowless: Kuri ubu ntazo.
IGIHE: Ni iki mwumva muzakumbuza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu?
King James: Ubuyobozi bwiza dufite, umuvuduko mu iterambere n’isuku.
Knowless: Nk’abantu bamaze igihe kinini bataba mu Rwanda nzabakumbuza ko u Rwanda bazi mu myaka yashize ubu rugenda ruhinduka; hari iterambere, ibikorwa byiza, n’ibindi.
IGIHE: Murakoze King James na Knowless
King James: Murakoze namwe!
Knowless: Murakoze
Aba bahanzi ubu buriye indege ihita ibajyana i London mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO