00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivumbi yatangaje abahanzi icyenda bazamufasha mu gitaramo cyo kumurika ’album’ ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 December 2024 saa 07:09
Yasuwe :

Umuhanzi Kivumbi King uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda, yatangaje urutonde rw’abahanzi batandukanye bazamufasha mu kumurika album ye ya kabiri yise ‘Ganza’.

Ni igitaramo gitenyijwe ku wa 28 Ukuboza muri Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Aba bahanzi bose yatumiye bagiye bahurira mu bihangano bitandukanye. Barimo Umunya-Kenya Nviiri the Storyteller bahuriye mu ndirimbo bise “Personal” n’iyo bise “Demon” yanagaragayemo Angell Mutoni.

Hari kandi n’Umurundi Kirikou Akili bakoranye mu yo bise “Yarampaye”.

Abanyarwanda yatumiye muri iki gitaramo nabo bagiye bahurira mu bihangano bitandukanye, harimo Mike Kayihura, Angell Mutoni, Kenny K Shot, Bushali, Ariel Wayz, Ish Kevin na Shemi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 15.000 Frw na 25.000 ku bazagura amatike mbere, mu gihe abazayagurira ku muryango bazishyura 20.000 Frw na 35.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda hano.

Iyi album ’Ganza’ Kivumbi agiye kumurika, igizwe n’indirimbo 12. Ije ikurikira iyo yakoze mu myaka itatu ishize yise ‘Did’ iriho indirimbo nka ‘Nakumena Amaso’ yakoranye na Bushali yakunzwe cyane.

Reba ‘Hanze’, indirimbo Kivumbi aheruka gushyira hanze

Kivumbi yatangaje urutonde rw'abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye
Kivumbi azifashisha abahanzi icyenda mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .