Kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, binyuze muri Sosiyete ya Bruce Intore yitwa “Intore Entertainment” iri gutegura iki gitaramo, byemejwe ko King James azataramira muri BK Arena mu gitaramo azizihirizamo imyaka 20 amaze akora muzika.
Ku wa 8 Werurwe ni bwo King James yari yabwiye abafana be ko mu Mpeshyi tariki ya 1 Kanama 2026 azakora iki gitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru.
Icyo gihe, Ubuyobozi bwa Bk Arena bwahise butangariza kuri X ko bushaka ko uyu muhanzi yahitamo iyi Arena yari yiteguye kumwakira nk’umuhanzi ukomeye.
BK Arenga Yakira abarenga 10.000 bicaye neza. Mbere ya King James, itegerejwemo umuhanzi Doja Cat ku wa 17 Werurwe mu gitaramo cya Move Afrika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!