Iri serukiramuco rizaba kuwa Gatandatu tariki 27 guhera saa cyenda, rikazaba rigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo guhangana hagati y’abaraperi babiri (Rap Battles) , kuririmba agace gato k’indirimbo (Freestyle) , ibijyanye no gushushanya (graffiti), gushushanya tattoo n’ibindi bizafasha abitabiriye kwizihirwa n’igitaramo.
Abaraperi bazasusurutsa abakunzi ba HipHop barimo PFla, Khalifan Govinda , Bulldogg, B.THREY , Ish Kevin, Young Grace, MC P Wamamaye , Ririmba , White Monkey , Mazimpaka Prime , Nessa , Fearless, Mukadaff , Glory Majesty, Xeventeen, Major Phablah, Red Ink, Young Tone n’abandi.
Iri serukiramuco ryateguwe na Rwanda Hiphop Promoters. Manzi Salim uri mu baritegura, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abaraperi bakiri bato batabasha kubona umwanya wo kujya mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.
Yagize ati “Abaraperi benshi rimwe na rimwe ntibahabwa umwanya mu bitaramo byinshi bibera mu Rwanda kandi mu byukuri dufite benshi mu njyana ya HipHop. Twe rero twahisemo kubahurirza mu gitaramo kimwe kugira ngo abakunzi b’iyi njyana nabo babone aho baryohereza bisesuye.”
Fearless umaze iminsi mike atangaje ko arwaye nawe agaragara ku rutonde rw’abazaririmba gusa abategura iri serukiramuco bemeza ko yabisabiye ko batamukuraho kuko azakora ibishoboka byose akahagera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!