Rwanda Youth Alliance for Climate Actions (Rwanda YACA), ishyirahamwe ririmo bamwe muri ba nyampinga b’u Rwanda rirangajwe imbere na Landry Ndriko Mayigane ryaje ku rutonde rw’abatanze imishinga 681 ituruka mu bihugu 119 byo hirya no hino ku isi izatorwamo izashyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi mishinga yatsinze mu majonjora ya mbere y’irushanwa ryitwa ’2013 Alumni Engagement Innovation Fund (AEIF)’. Yose ivuga ku gukora indirimbo yo mu bwoko bwa Hip-Hop ivuga ku kubungabunga ibidukikije.
Umushinga w’Abanyarwanda urimo witwa “ #Resilience 2 Climate Change”. Umushinga uzatsinda uzahabwa amadolari 25,000 ni ukuvuga miliyoni zirenga 16 z’Amanyarwanda.
Aganira na IGIHE, Mayigane yavuze ko umuntu wese wigeze guterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ashobora gushyigikira iri shyirahamwe rukumbi ry’Abanyarwanda riri muri iri rushanwa.
Avuga ko hifashishijwe umuziki, ibidukikije bishobora kubungabungwa no kwitabwaho.
Niba uzi ko wigeze guterwa inkunga cyangwa no kugira umushinga ukorana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wakanda HANO https://alumni.state.gov/
Niba wifuza kubatora kanda HANO https://alumni.state.gov/node/3287



















TANGA IGITEKEREZO