Kugira ngo umuhanzi mu Rwanda ajye mu cyiciro cy’umuhanzi w’icyamamare biracyagoranye cyane, ahanini bitewe n’imiterere y’intangazamakuru, amikoro, ubwoko bw’indirimbo akora n’ibindi.
Ubwo IGIHE twaganiraga na bamwe mu bahanzi bazwi ariko bikunze kuvugwa ko bamaze igihe mu buhanzi ariko batamamara ngo bagere ku yindi ntera yo hejuru, bavuga ko umuziki wo mu Rwanda ukigoranye mu ngeri nyinshi.
Dore zimwe mu mpamvu abahanzi batanga:
Jack B, umuhanzi
Avuga ko abategura amarushanwa akomeye mu Rwanda bashobora kuba birengagiza impano zimwe na zimwe z’abahanzi. Aha anakomoza ku kuba hari bamwe mu bahanzi ngo baba batanga amafaranga ngo bajyanwe muri ayo marushanwa ngo bamamare.
Yagize ati “Hari abahamagarwa mu birori bimwe na bimwe nka Salax, PGGSS n’ibindi, nakora ibishoboka byose ngo nanjye mbigereho nkabona ababitegura ntibabyitayeho, kandi nyamara nzi neza ko mfite abafana, gusa numva ko hari amafaranga atangwa n’abahanzi ngo bashyirwemo ariko njye sindayabona ngo nyatange”.
G-Bruce, umuhanzi
Ni umwe mu bahanzi bavugwaho kugira impano n’ijwi ryiza byo kuririmba neza, nko mu ndirimbo “Igihishwe” n’izindi we avuga ko yasanze mu gihe kinini amaze ataramamara nk’abandi bahanzi biterwa n’uko nta tsinda afite rimufasha kumenyekanisha ibihangano bye.
Aha avuga ko nta mujyanama agira n’abandi bamufasha mu miririmbire
Dorcy Rugamba, umuhanzi
Rugamba avuga ko hari abahanzi [nk’uyu Elion Victory] bihora bivugwa ko bafite impano ariko ntibamamare:
We avuga ko kuba ufite impano gusa utamamara mu Rwanda ko ahubwo ko binasaba n’amahirwe.
Yagize ati “Burya mu buhanzi haza kuba umuntu afite iyo mpano yego, ariko hazamo n’amahirwe burya kuko hari abahanga baba bazi no kuririmba ariko ntibamenyekane nyamara ntacyo batakoze”.
Queen Cha, umuhanzi
Queen Cha avuga ko amashuri yari yaramubereye imbogamizi zo kutamamara:
Uyu we avuga ko kubangikanya ubuhanzi n’indi mirimo bishobora gutuma udindira.
Yagize ati “Njye nari mfite ikibazo cyo kutamenyekana nk’uko mbyifuza ariko nasanze narabiterwaga no kuba ntarakoraga cyane kubera amasomo nari mpugiyemo ariko ubu ndishimira ko kuva naboneye umwanya uhagije narakoze kandi ubu ubuhanzi bwanjye ndabona butera imbere”
Mu Rwanda hari abahanzi nk’uyu Peace bihora bivugwa ko ari abahanga ariko ntibamamare:
Gusa ariko bamwe mu bamenyereye imiterere y’umuziki nyarwanda bavuga ko hari izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi atamamara, rimwe na rimwe binatewe n’imikorere ye.
T-Brown, utunganya umuziki mu majwi muri Studio Ibizumizi Records
We yagize ati “Hari ubwo kutamenyekana kw’umuhanzi biterwa no kuba atakoze cyane nk’uko bisabwa. Hari n’abakora indirimbo ntibamenye abo baririmbira ni ukuvuga indirimbo bakunda; bagapfa kuririmba batamenyekana bigatuma bicuza umwanya bataye n’amafaranga batanze bakora umuziki, ikindi kandi hari aba Producer badatunganya umuziki ku buryo bugezweho, nyamara umuhanzi aba afite impano bigatuma indirimbo idakundwa kuko abantu basigaye bajyana n’umuziki ugezweho”.
Mike Karangwa, umunyamakuru w’ikiganiro kivuga ku byamamare kizwi cya “Sunday Night” akaba n’umwe mu bategura “ Salax Awards”
Yagize ati: “Ikibazo gihari gikomeye ni uko nta mujyanama babasha kubona ngo abafashe gushyiraho gahunda ihamye yo kumenyekanisha ibihangano byabo. Ugize amahirwe akamenyekana iyo adafite abantu bashobora kumufasha kugera ku masoko usanga agumye ku rwego ariho no kwitegurira ibitaramo bikamunanira kubera kubura ubushobozi buhagije. Icyakorwa ni uko hajyaho amashyirahamwe afatika y’abahanzi kuko yajya agira uruhare mu gufasha abahanzi badafite ubushobozi ndetse akabakorera n’ubuvugizi aho bishoboka”.
Davis, utunganya amashusho y’indirimbo muri Studio Bridge Records
Atunganya umuziki mu buryo bw’amashusho muri Studio izwi Bridge Record, we yagize ati: “ Mbona abahanzi benshi batazamuka bakora batazi icyo bashaka, kuko niba umuhanzi aje gukoresha indirimbo adafite umujyanama usobanukiwe, ngo ntabe yategure uburyo iyo ndirimbo izakorerwa imenyekanishwa, ntanamenye uburyo azakoresha kugira ngo igihangano cye kimubyarire inyungu ahubwo akiyicarira ngo bazanyishakira bankorere imenyekanisha kuko mfite impano yo kuririmba, aribeshya rero bagomba gukora muzika babanje gupanga ibintu byinshi nho ubundi baba bakorera mu gihombo”.
Manzi, umunyamakuru ukora ikiganiro cy’abahanzi kuri Radio Voice of Africa- Kigali FM
Nawe ngo abona hari abahanzi bakora indirimbo batabanje kureba uko indirimbo Abanyarwanda bakunda zimeze.
Malic yongeraho ko nhari n’ubwo umuhanzi ashobora gutanga amafaranga ngo acurangwe nyamara izo ndirimbo atangira amafaranga Atari nziza bityo ntazapfe amenyekanye kabone n’iyo yacurangwa ate.
Agasoza agira inama abahanzi ati “Ni byiza ko bakora indrimbo zifite ubutumwa bwiza zitanga kandi zakundwa n’Abanyarwanda, bareba igihe tugezemo”.
Ni kenshi bivugwa ko abahanzi nk’uyu Jody baririmba neza, ariko ntibabashe kwamamara



















TANGA IGITEKEREZO