Uyu muhango wo gusezera kuri uyu muraperi wabaye tariki 17 Gashyantare 2023, ubera muri ‘Sandton Convention Centre’ witabirwa n’abantu benshi biganjemo ab’ibyamamare bo muri iki gihugu.
Ibyamamare muri muzika bitabiriye uyu muhango barimo Major League DJs, Oskido, Khuli Chana , Nadia Nakai n’abandi.
Kiernan Jarryd Forbes wamenyekanye ku indirimbo nka ‘Caiphus song’, ‘All Eyes On Me’, ‘Victory Lap’ n’izindi, asize umwana w’umukobwa Kairo yabyaranye na DJ Zinhle. Aba nabo bari bari muri uyu muhango wo kumusezera bwa nyuma.
Uyu muraperi yitabye Imana amaze iminsi mike ateguje abakunzi be album nshya yise ‘Mass country’ yari gusohoka tariki 24 Gashyantare 2023.
Bivugwa ko iyi album izasohoka igihe cyari cyateganwe n’uyu muraperi, nk’uko byemezwa n’umuryango we ndetse na sosiyete yarebereraga inyungu ze.
Mu gihe iperereza rigikomeje hashakishwa uwarashe uyu muhanzi, bitangazwa ko ko umunsi yitabye Imana, hapfuye n’inshuti ye magara Tebello Motsoane wanarebereraga inyungu ze muri muzika, bombi barasiwe mu mujyi wa i Durban.
Kiernan Jarryd Forbes ni umuraperi wari ukunzwe na benshi muri Afurika y’Epfo ndetse no hanze yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!