00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khuli Chana na Major League DJs mu bitabiriye umuhango wo gusezera umuraperi AKA

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 19 February 2023 saa 07:01
Yasuwe :

Muri Afurika y’Epfo byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma umuraperi Kiernan Jarryd Forbes [AKA] wishwe arashwe tariki 10 Gashyantare 2023.

Uyu muhango wo gusezera kuri uyu muraperi wabaye tariki 17 Gashyantare 2023, ubera muri ‘Sandton Convention Centre’ witabirwa n’abantu benshi biganjemo ab’ibyamamare bo muri iki gihugu.

Ibyamamare muri muzika bitabiriye uyu muhango barimo Major League DJs, Oskido, Khuli Chana , Nadia Nakai n’abandi.

Kiernan Jarryd Forbes wamenyekanye ku indirimbo nka ‘Caiphus song’, ‘All Eyes On Me’, ‘Victory Lap’ n’izindi, asize umwana w’umukobwa Kairo yabyaranye na DJ Zinhle. Aba nabo bari bari muri uyu muhango wo kumusezera bwa nyuma.

Uyu muraperi yitabye Imana amaze iminsi mike ateguje abakunzi be album nshya yise ‘Mass country’ yari gusohoka tariki 24 Gashyantare 2023.

Bivugwa ko iyi album izasohoka igihe cyari cyateganwe n’uyu muraperi, nk’uko byemezwa n’umuryango we ndetse na sosiyete yarebereraga inyungu ze.

Mu gihe iperereza rigikomeje hashakishwa uwarashe uyu muhanzi, bitangazwa ko ko umunsi yitabye Imana, hapfuye n’inshuti ye magara Tebello Motsoane wanarebereraga inyungu ze muri muzika, bombi barasiwe mu mujyi wa i Durban.

Kiernan Jarryd Forbes ni umuraperi wari ukunzwe na benshi muri Afurika y’Epfo ndetse no hanze yayo.

Umukobwa wa AKA yarari mu mmuhango wo gusezera se ari kumwe na mama we Dj Zihle na nyirakuru.
Umuraperikazi Nadia Nakai ari mu bagiye gusezera ku muraperi AKA
Khuli Chana na Major League DJs mu bitabiriye umuhango wo gusezera umuraperi AKA
Abagize itsinda Major League Djs bagiye gusezera bwa nyuma umuraperi AKA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages