Kendrick Lamar yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka wagize umubare munini w’abantu benshi barembye igitaramo cye mu mukino wa Super Bowl, aho bangana na miliyoni 133.5.
Ibi byatumye akuraho agahigo kari gafitwe na nyakwigendera Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’ijyana ya Pop. Igitaramo cye cye muri Super Bowl cyarebwe n’abantu miliyoni 133.4) mu 1993.
Umuraperi Kendrick Lamar yabashije gukuraho aka gahigo ka Michael Jackson mu gitaramo yakoreye mu mukino wa nyuma wa Super Bowl wabaye ku wa 9 Gashyantare 2025. Wahuje ikipe ya Kansas City Chiefs na Philadelphia Eagles.
Ibi abikoze mu gihe aherutse guca n’agahigo ko gutwara ibihembo bitanu bya Grammy ku ndirimbo imwe gusa. Iyi ndirimbo ni ‘Not Like Us’ yakoze yibasira Drake, ndetse nayo yayiririmbye muri iki gitaramo cya Super Bowl 2025 cyatumye yandika amateka mashya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!