00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yimuye imurikwa rya ‘album’ ye nshya

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 December 2013 saa 03:32
Yasuwe :

Bitewe n’uko igitaramo kitamamajwe bihagjije nk’uko yabyifuzaga,umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi mu buhanzi nka Kamichi yimuye igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ye ya gatatu yise “Mudakumirwa”cyagombaga kuba cyarabaye ku ya 30 Ugushyingo uyu mwaka abyimurira ku itariki ya karindwi Ugushyingo 2013. Aganira na IGIHE Kamichi yatangaje inyungu afite mu kwimura itariki y’igitaramo benshi bari biteguye, ati “Kuri jye ni amahirwe mbonye yo kwitegura bihagije kugira ngo kandi n’abataramenye ko nzamurika (…)

Bitewe n’uko igitaramo kitamamajwe bihagjije nk’uko yabyifuzaga,umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi mu buhanzi nka Kamichi yimuye igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ye ya gatatu yise “Mudakumirwa”cyagombaga kuba cyarabaye ku ya 30 Ugushyingo uyu mwaka abyimurira ku itariki ya karindwi Ugushyingo 2013.

Kamichi aririmba

Aganira na IGIHE Kamichi yatangaje inyungu afite mu kwimura itariki y’igitaramo benshi bari biteguye, ati “Kuri jye ni amahirwe mbonye yo kwitegura bihagije kugira ngo kandi n’abataramenye ko nzamurika ‘Album’ yanjye ya gatatu babimenye kandi nanjye nzabagezeho umuziki wa ‘Live’ usobanutse.”

Kamichi aririmba mu gitaramo

Kamichi n’itsinda rizamucurangira bari mu myitozo ikaze bakora bakirengagiza ibindi byose bitegura igitaramo kizasubukurwa.

Kamichi ubu ngo yamaze gutumira abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, baba abakuze, abato n’urubyiruko nka Mani Martin, Sentore Jules, Mariya Yohana, Ama-G The Black, Rafiki na Danny Nanone.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Serena bizaba ari amafaranga 5000 ahasanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro ni 10.000.

Kamichi arifuza ko igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ye “Mudakumirwa” cyakwitabirwa na buri wese ukunda umuziki w’Abanyarwanda n’abafana be muri rusange, kuko ngo “Mudakumirwa” izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 15 zirimo 10 zigize agaseke gapfundikiye k’indirimbo zitarashyirwa ahagaragara ariko zizaririmbwa mu kumurika iyi ‘album’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages