Gutandukana kw’itsinda ryari ricyiyubaka rya J-Kid biragaragaza imwe mu ngorane ikomeye amatsinda yo mu Rwanda ari kurushaho guhura nazo bigatuma agenda asenyuka buhoro buhoro
Gusa iri tsinda ryo ryahisemo gutangariza IGIHE ko ryo ryahagaritse gahunda z’umuziki mu gihe andi matsinda yo yagiye azima burundu atiriwe atangaza ko atandukanye cyangwa se ko ahagaritse ibikorwa byayo.
Hari n’andi yakunze kujya atera utwatsi amakuru y’uko yaba yarazimye nyamara abafana bayo bagahora bagaragaza impungenge z’uko nta bikorwa bifatika agikora abandi bakanemeza ko yazimye burundu.
Dore urutonde rw’amwe mu matsinda yo mu Rwanda yagiye azima gahoro gahoro:
1. The Brothers
Iri tsinda ryari rigizwe n’abahanzi Victor Fidèle (waje guhindura amazina akiyita Koudou), Ziggy 55 na Danny Vumbi. Kuri ubu abahanzi babiri Victor Fidèle na Danny Vumbi bahisemo gukora ubuhanzi bwabo buri wese ukwe.
Danny Vumbi we amaze no gushyira ahagaragara album ku giti cye. Naho Victor Fidele we yahisemo guhindura amazina yakoreshaga avuga ko ari mu rwego rwo kwerekana ko yafashe izindi ngamba nshya mu muziki.
N’ubwo abarigize baterura ngo bavuge ko ryasenyutse abasesengura ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda berekana ko iri tsinda ryamamaye cyane nko mu ndirimbo “Bya Bihe”, ritakiri mu matsinda agikorana umuziki mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Danny Vumbi yagize ati “Ntabwo The Brothers yasenyutse kuko tutarabitangaza ariko niyasenyuka tuzabitangaza.” Ariko yongeyeho ariko ati “Nta mishinga mishyashya y’ibikorwa by’umuziki dufite muri studio nk’itsinda.”
2. KGB
Ni abahanzi bamamaye cyane mu Rwanda, yewe bitari binoroshye ko umuntu yatekereza ko bahagarika kuririmba n’abakunzi bari bafite. Mu ndirimbo “Arasharamye”, “Abakobwa b’i Kigali” n’izindi zahindutse imvugo hose mu Rwanda, KGB yari mui matsinda akomeye mu Rwanda.
Gusa batangiye gucika intege batangira kujya basohora indirimbo imwe imwe mu mwaka. Iki gihe nibwo andi matsinda nka Dream Boyz, Urban Boyz na Just Family yagiye aboneraho urwaho akarushaho kuzamuka.
Karundura yaje kuba ukujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa MYP n’urupfu rwa Henry Wow, Skizzy asigara wenyine mu Rwanda. Ku rupfu rwa Henry, umuraperi Skizzy yatangaje ko iri tsinda ridateganya kongeramo abandi bahanzi ngo rikomeze ibikorwa byaryo.
N’ubwo yavuze ko ritasenyutse agashimangira ko azakomeza gukorana na MYP uri muri USA, bigaragara ko iri tsinda ritakiriho kandi ko no kongera kugarurira icyizere abafana baryo byaba ingorabahizi.
Gusa aganira na IGIHE, Skizzy yavuze ko atemera ko iri tsinda ryabo ryasenyutse agira ati “Oya KGB iriho. Nituyisesa tuzabishyira mu itangazamakuru.”
3. Just Family
Iri tsinda ryagiye riza ku ntonde z’amatsinda ahatanira ibihembo by’amatsinda yitwaye neza kurusha ayandi mu Rwanda, mu marushanwa ya za Salax Awards. N’ubwo wenda rimwe na rimwe byabaga ari ukuzuza umubare ariko, iri tsinda ryaje mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II.
Iki cyari ikimenyetso cy’uko indirimbo zabo zumvikanaga hose mu Rwanda kandi ko hari abazikundaga. Kuva muri iri tsinda kwa Kim Kizito wafatwaga nk’imwe mu nkingi zikomeye mu buvugizi bwaryo byatumye zihungabana. Byavuzwe kenshi ko Kim ari nawe ngo wari utunze abari bagize iri tsinda. Gusa ibi ntibyari gutuma risenyuka kuko umuririmbyi waryo Kibikiratorwa Radjabu uzwi nka Croidja yari ahari.
Hashize igihe byaje kugaragara ko iri tsinda rishobora kuba ryari rishingiye koko kuri Kim Kizito ahanini mu bitekerezo n’imikorere yaryo.
Mu mpera z’i 2012 Just Family yatangiye kwijandika mu ntambara yo gushaka kwamamara iciye iy’a bugufi; yigana indirimbo z’abandi.
Mu mezi make ashize Bahati yatangaje ko ahagaritse umuziki, anasezera muiri Just Family. Byavuzwe ko Croidja ari we wifuzaga gusezera mbere ya Bahati. Kuva ubwo Just Family yatangiye kuvugwa hirya no hino mu itangazamakuru ko ifite ibibazo by’imyenda kugeza ubwo Croidja wo muri iryo tsinda aburiwe irengero.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, tumubaza niba Just Family ikiriho cyangwa se niba yarasenyutse, Croidja yasubije ati “Abari i Kigali bazayikomeza.”
Iki gisubizo gisobanura neza ko Just Family nayo yageze ku ndurunduro ikazima bucece.
4. Bright Girls
Gloria Mukamabano na Iradukunda Deby bo ntibigeze bamenyekana cyane. Muri Kigali ababamenye ni mbarwa. Bamwe mu bari babashamadukiye bari mu Ntara y’Amajyepfo n’ubwo nabo bahise babataba mu nama.
Ikiriri n’inkubiri bari bafite ngo bamenyekane hose mu Rwanda ndetse banamamare byayoyotse gahoro gahoro. Bombi bari mu mashuri makuru (NUR) no mu gushaka imibereho.
Aganira na IGIHE ariko Gloria yavuze ko bagihari bagikora, ariko akavuga ko ahugiye muri gahunda z’ubukwe. Yavuze ko badakora nk’itsinda ahubwo ko bakora nk’inshuti zihurira mu muziki umwe (crew)
5. UTP Soldiers
Iri tsinda ryashinzwe n’umuhanzi Neg-G The General. Ryari rigizwe nawe ubwe, MIM na Riderman.
MIM yaje kurivamo hajyamo Puff-G. Kurivamo kw’umuhanzi Riderman byabaye intandaro yo gucika ingufu kwa Neg-G warishinze nuko atangira atyo inzira yo guhanga indirimbo ziganjemo amagambo ahangana.
Neg-G yaje gusa nk’uhagarika umuziki kuko yabonaga ntacyo awuvanamo nyamara Riderman batangiranye itsinda arushaho kwamamara no gukomera cyane mu muziki nyarwanda. Neg-G ntako atahishe ko itsinda UTP Soldiers ritazimye ariko nyuma yaje gusanga nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi nuko aza gutangariza IGIHE ati “UTP Soldiers ntayikibaho”.
Amatsinda agaragara ko aza ku isonga mu gukora mu Rwanda
Urban Boyz: Igizwe na Safi Lee, Humble Jizzo na Nizzo Muhamed. Indirimbo riheruka gusohora ni iyitwa “Kelele”.
Dream Boyz: Rigizwe na Platini na TMC. Indirimbo riheruka gusohoka ni “Data Ni Nde?”
TNP: Rigizwe na Trecy na Pacy. Indirimbo riheruka gushyira hanze ni “Mushiki Wanjye”.
Tuff Gang: Rigizwe n’abaraperi Jay Polly, Fireman, Bull Dogg na Green P. Imwe mu ndirimbo riheruka gusohora ni “Ikizibiti”.



















TANGA IGITEKEREZO