Juno wahagarutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu , akigera ku kibuga cy’indige cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Dj Paulin, umwe mu bategura ibitaramo i Burundi.
Juno aganira n’itangazamakuru ry’i Burundi yavuze ko yishimiye kugera i Burundi bwa mbere, yizeza igitaramo kidasanzwe ku bazacyitabira.
Yagize ati “Ni ubwa mbere ngeze aha, nahishimiye cyane. Abarundi cyangwa abandi bazaza mu gitaramo bazabona ibidasanzwe, nje kubasangiza Juno Kigenza uwo ari we bamubone neza kurusha uko basanzwe bamubona ku mbuga nkoranyambanga.”
Yakomje avuga ko azishimira guhura n’abahanzi b’i Burundi ndetse nk’abahanzi baba bagomba gusangira ubumenyi barebera hamwe ibyarushaho guteza imbere umuziki wabo.
Ati “Hakwiye ubufatanye kugira ngo twagurane ibitekerezo hagati yacu, njye narabitangiye. Mba numva abanyarwanda n’abarundi turi bamwe, dukwiye gufashanya mu buryo bwose bushoboka.”
Juno avuga ko abo mu muryango we babaye muri iki gihugu bityo atiyumva nk’umuntu mushya i Burundi.
Juno ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022, akaba ageze i Burundi asangayo Mike Kayihura wagezeyo ku wa 27 Ukuboza 2022,akaba afite igitaramo ahakorera uyu munsi ahitwa kuri Terrain Tempete.
Davis D we biteganyijwe ko azagera i Burundi ku wa 29 Ukuboza 2022 azataramana na Juno Kizigenza , Drama T, na Alvin Smith ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri Zion Beach.
Undi muhanzi utegerejwe i Burundi ni Israel Mbonyi ufite ibitaramo bibiri muri iki gihugu bizabera kuri Zion Beach guhera ku wa 30 Ukuboza 2022 azakora igitaramo cya VIP ndetse no ku wa 1 Mutarama 2023 azakora igitaramo kigenewe abantu bose cyane ko n’ibiciro byacyo biri hasi cyane.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!