Hashize igihe hibazwa aho Producer Junior abarizwa nyuma yo kuva muri Studio ebyiri zose; ariko IGIHE twamenye ko uyu munyamuziki ubu yahisemo kuba ashinze ibirindiro muri Unlimited Recordsi Nyamirambo.
Uyu Junior byavuzwe kenshi ko yambuye Studio ya Bridge Recordz amafaranga agera ku bihumbi 300, ubwo yahavaga yerekeza muri The Super Level, ariko ubu naho ntakihakorera kubera imikorere mibi yanenzwe bigatuma yerekeza ahandi.
Junior ufatwa nk’umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda, kubera indirimbo zimwe na zimwe yakoze zamenyekanye, ndetse zikanakundwa cyane nka “Reka Mpfukamwe”, “Ibitenge” n’izindi zagiye zigaragaramo cyane itsinda Urban Boyz n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Junior wakunze gukorana na Lick lick we yirinze kugira byinshi atangaza n’ubwo amakuru y’abakurikiranira hafi ibya muzika yemeza ko ari muri Unlimited Records
Kugeza ubu haribazwa niba Producer Junior ukora indirimbo zigakundwa azatinda muri iyi Studio cyangwa se niba bishobora guhinduka, twe nka IGIHE tukazakomeza kubakurikiranira amakuru ye.



















TANGA IGITEKEREZO