00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Josh Ishimwe ategerejwe mu gitaramo mu Buholandi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2026 saa 02:45
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Buholandi ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi ufatwa nk’abakundana (Saint Valentin) ku Isi hose.

Iki gitaramo cyiswe “All About Love” kizabera mu mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi, kigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi mu mwuka w’urukundo, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.

Kwinjira bizaba ari 40€ ku muntu umwe, 60€ kuri couple ndetse na 80€ ku muntu uzaba ushaka gutera inkunga uyu muhanzi.

Josh Ishimwe yavuze ko iki gitaramo yiteguye ko kizahuriza hamwe Abanyarwanda batuye mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, muri Luxembourg no mu bindi bihugu byegeranye.

Iki gitaramo cya All About Love giteganyijwe mu bihe byihariye bya Saint Valentin, aho benshi baba bizihiza urukundo hagati y’abashakanye, abakundana n’inshuti.

Abategura iki gitaramo bavuga ko bazatanga umwanya wo kwibutsa abantu ko urukundo nyakuri rushingira ku Mana, ku kubahana no ku kwitangira abandi.

Biteganyijwe ko Josh Ishimwe azaririmba indirimbo zitandukanye zirimo izo asanzwe azwiho ndetse n’izindi nshya.

Reba indirimbo Josh Ishimwe aheruka gushyira hanze

Josh Ishimwe ategerejwe mu gitaramo mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages