00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jose Chameleone yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 August 2023 saa 04:24
Yasuwe :

Joseph Mayanja [Jose Chameleone] yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mibanire Mpuzamahanga na Dipolomasi.

Uyu muhanzi yagaragaye mu birori byabaga ku nshuro ya 12 by’abanyeshuri basoje amasomo muri Cavendish University i Kampala muri Uganda.

Ibi birori byabaye ku wa 10 Kanama 2023 bibaye nyuma y’urugendo uyu muhanzi akubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu bikorwa bitandukanye birimo ibirori by’umwana we Abba Marcus Mayanja wasoje amashuri yisumbuye.

Chameleone yigeze gutangaza ko akiri muto yaretse amasomo ye agakurikira umuziki, gusa yahisemo gusubukura amasomo nyuma yo kugira aho agera muri muzika.

Uyu muyobozi wa Leone Island Music Empire mu 2018 yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yasoje cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) muri Kyambogo University dore ko benshi bari bazi ko atiga.

Jose Chameleone ubwo yari ageze ahabere ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages