00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda rya “Cool Boys” ryasohoye amashusho y’indirimbo ryise Banana

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 December 2014 saa 02:31
Yasuwe :

Itsinda “Cool boys” rigizwe n’abasore batatu risanzwe rimenyerewe mu kubyina, ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ryise “Banana”.
Batato bagize iri tsinda, Anoir, Raju na Scott bibumbiye muri iri tsinda Cool Boys mu mwaka wa 2012 . Batangiye babyina kenshi na kenshi rikaba ryaranabyinaga imbere ya bakurubabo bari bazwi ku zina rya Good Guys.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE , aba basore bavuga ko bari bamaze gukora indirimbo eshatu ariko ntizimenyekane cyane kuko nta mashoshu (…)

Itsinda “Cool boys” rigizwe n’abasore batatu risanzwe rimenyerewe mu kubyina, ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ryise “Banana”.

Batato bagize iri tsinda, Anoir, Raju na Scott bibumbiye muri iri tsinda Cool Boys mu mwaka wa 2012 . Batangiye babyina kenshi na kenshi rikaba ryaranabyinaga imbere ya bakurubabo bari bazwi ku zina rya Good Guys.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE , aba basore bavuga ko bari bamaze gukora indirimbo eshatu ariko ntizimenyekane cyane kuko nta mashoshu bazikoreraga, ngo bahisemo kujya basohora indirimbo zifite n’amashusho kuko bituma indirimbo ihita imeneyekana vuba ikanakundwa.

Gashamura Anoir uyobora iri tsinda ati “ Twe ntabwo tuzamera nka bakuru bacu, twe turashaka ko buri ndirimbo izajya isohokana n’ishusho ryayo, tukarushaho gukundwa”.

Yakomeje avuga ko impamvu bise iyi ndirimbo banana ari uko bashakaga kugaragaza ubwiza bw’umukobwa umwe mubo bakundana bagereranya ubwiza bwe n’imineke.

Yagize ati “Ni nk’ukuntu umuntu ushobora kumva ahamagara umukunzi we ngo sweet, honey n’ibindi, natwe kubera ubwiza bw’umukobwa twavugaga niyo mpamvu twamwise ako kazina”.

Cool Boys ikaba imaze gukora indirimbo Enye zirimo iyo bise Banana inafite ishusho,Mumpe ingoma na nishimira na Garuka.

Iri tsinda rikaba rifite ingamba zo kumenyekana risohora indirimbo nyinshi zitandukanye ariko zinafite n’amashusho yazo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages