Imirya ye ya guitar solo yumvikana mu ndirimbo zakunzwe nka Nibido, Micasa na Hashtag za Christopher Muneza, ubushyuhe ya Bruce Melody na Dj Pius, Lowkey ya Yvan Buravan, n’izindi.
Uyu musore yatangiye kumenyekana muri 2019 avuye kwiga mu ishuri ry’Umuziki ku Nyundo, aho yakuye impamyabumenyi nyuma y’imyaka itatu yamaze yiga.
Bwa mbere yacurangiye Yvan Buravan mu gitaramo cy’umunsi wo kwibohora afatanyije n’itsinda rya Target Band ariryo akorana naryo kugeza uyu munsi.
Ubwo amarembo yari amaze gufungurwa abahanzi batandukanye bamwegera mu gukorana ibitaramo, coronavirus yahise iza ibitaramo birahagagara bimubera imbogamizi.
Gusa izina rye ntiryabuze gukomeza kugaragara mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda cyane cyane Nibido ya Christopher, ubwo yashyirwaga mu mashusho yayo, nubwo ibitaramo byari bigihagaritswe.
Ibitaramo bimaze gukomorerwa muri 2021, Hirwa yongeye kugaragara acuranga mu bitaramo bikomeye by’abahanzi nka Omah Lay, Rema, Mike Kayihura, Muneza Christopher, n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ashimira cyane mukuru we Ngenzi Fabrice nawe uzwi mu ruganda rwa muzika kuko ari mu bamufashije kumenya ibijyanye n’umuziki.
Yagize ati “Niwe muntu wa mbere wavumbuye impano yanjye, yabaye umwarimu wa mbere nagize, ni umucuranzi mwiza kandi nubaha cyane, byita umugisha kuba tuvukana.”
Yakomeje agira ati “Kwiga ku Nyundo byari inzozi zanjye nahoze nifuza, nahakuye ubumenyi kubijyanye na muzika muri rusange (…) ni kigo cyigisha neza muburyo bw’umwuga ndetse no kugira ‘discipline’, ari ryo pfundo ry’iterambere.”
Yakomeje avuga ko mu bantu bagize uruhare mw’iterambere rye rya muzika, harimo Jaques Murigande uzwi ku zina rya ‘Mighty Popo’ uyobora ishuri ry’umuziki riherereye i Muhanga, ndetse amushimira kuko yamufashije mu kumenya ibijyanye n’umuziki.
Mu butumwa agenera abacuranzi cyane cyane abacuranga guitar, avuga ko bakwiye gushira imbaraga mu kwiga n’ishyaka ryinshi, bakirinda ibibarangaza, bizabafasha mw’iterambere ryabo.
Uyu munyamuziki avuga mu bahanzi yishimira gukorana nabo ari Muneza Christopher na Mike Kayihura kuko akunda indirimbo zabo, kandi bimuryohera iyo ari kuzicuranga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!