00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco rya “Kigali Up” rigiye kuba ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 July 2013 saa 04:03
Yasuwe :

Tariki ya 13 na 14 Nyakanga imbyino n’indirimbo nibyo bizaba biyoboye Kigali mu iserukiramuco ryiswe Kigali Up rizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Iri serukiramuco ritegurwa n’abahanzi barimo Mighty Popo ku bufatanye na Positive Production.
Umunyarwandakazi Nicole Musoni usanzwe uba muri Canada, ni umwe mu bahanzi bakomeye bazitabira iri rushanwa, uyu Nicole akaba ari mu Rwanda.
Biteganijwe kandi ko na Nirere Shanel, wari ugiye kumara hafi umwaka yiga iby’umuziki mu Bufaransa, azaba (…)

Tariki ya 13 na 14 Nyakanga imbyino n’indirimbo nibyo bizaba biyoboye Kigali mu iserukiramuco ryiswe Kigali Up rizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Iri serukiramuco ritegurwa n’abahanzi barimo Mighty Popo ku bufatanye na Positive Production.

Umunyarwandakazi Nicole Musoni usanzwe uba muri Canada, ni umwe mu bahanzi bakomeye bazitabira iri rushanwa, uyu Nicole akaba ari mu Rwanda.

Biteganijwe kandi ko na Nirere Shanel, wari ugiye kumara hafi umwaka yiga iby’umuziki mu Bufaransa, azaba ari mu Rwanda kuko azaza tariki ya 10 Nyakanga.

Amakuru menshi wayasanga ku rubuga rwa Kigali Up Festival http://www.kigaliup.com/

Dore urutonde rw’abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco:

  • Joey Blake (USA)
  • Habib Koité (Mali)
  • Maia Von Lokow (Kenya),
  • Tony Osanah (Brazil / Argentina)
  • Lion Story – (Burundi)
  • Jay Polly – (Rwanda)
  • Riderman – ( Rwanda)
  • Gaby – (Rwanda)
  • Nubian Gypsies – (Rwanda)
  • Ras Kayaga – (Rwanda)
  • Impala – (Rwanda)
  • Makanyaga – (Rwanda)
  • Babou – (Rwanda)
  • Rafiki – (Rwanda)
  • Safa Papy John – (Rwanda)
  • Dream Boyz – (Rwanda)
  • Patrick Nyamitari – (Rwanda)
  • Mani Martin – (Rwanda)
  • Ikobe – (Rwanda/Congo)
  • Liza Kamikazi – (Rwanda)
  • Blessed Sisters – (Rwanda)
  • Alarme – (Rwanda)
  • Urunana – (Rwanda)
  • Strong Voice – (Rwanda)
Nicole Musoni usanzwe uba muri Canada uri mu bahanzi bazitabira Kigali Up Festival
Ibitaramo by'iserukiramuco rya Kigali Up bizaba tariki ya 13 n'iya 14 Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages