Itsinda rya Holy Mercy ryaciye uwo mugozi ndetse ritangira gushyira hanze ibihangano, rishaka kumenyekana ku ruhando rw’umuziki w’u Rwanda.
Ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere nabo bagaragaje ko bari barabanje kugira ikibazo cyo gukora umuziki, bagize bati “Ni abavandimwe bafite ubumuga bw’uruhu baririmba , mwarakoze kuduha icyizere cy’ubuzima ubu turishimye.”
Holy Mercy ni itsinda ry’abana bane bavukana barimo Francine, Frank na Hosiana hakiyongeraho Fabiola we ufite impano y’ubusizi no gukina Filime. Iri tsinda uretse kuririmba rizajya rikora ibintu byinshi bitandukanye mu ruhando rw’imyidagaduro.
Umwe muri bo witwa Francine yabwiye IGIHE ko batangiye umuziki baririmba bisanzwe, bakaza gutangira kubikora nk’umwuga mu 2019. Avuga ko intumbero ikomeye ari ugusakaza ihumure mu bantu.
Ati “Twatangiye turirimba bisanzwe mu rugo ariko by’umwuga twabitangiye 2019. Intumbero ikomeye dufite ugusakaza ubutumwa bw’ihumure no kugarura icyizere kuri bamwe bitakariza icyizere biciye mu ndirimbo zihimbaza Imana n’iz’ubuzima busanzwe.”
Mu bitekerezo byatanzwe kuri Youtube kuri iyi ndirimbo y’iri tsinda ya mbere, benshi bagaragaje ko bishimiye impano yabo.
Uwitwa Ados Music yagize ati “Aba bahanzi ndabakunze cyane bafite ubutumwa bwihariye n’uko baririmba ni byiza. Bakomereze aho turabashigikiye.”
Naho Jean Claude Ndagijimana we ati “Mbega indirimbo nziza. Aba bana barashoboye pe bakwiriye gushyigikirwa.”
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element muri Country Records, uri mu batunganya indirimbo bagezweho muri iki gihe. Amashusho yo yakozwe na Souke Olivier nawe uri batunganya amashusho bari kwitwara neza.
Holy Mercy ifite gahunda ndende ndetse irimo gukora kuri album yayo ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!