00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yakuwe kuri YouTube itamaze kabiri

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 25 December 2023 saa 10:00
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukuboza 2023, indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube, ashinjwa gukoreshwa igihangano cy’abandi atabiherewe uburenganzira.

Nk’uko urubuga rwa YouTube rwabitangaje, iyi ndirimbo yakuweho ku busabe bw’ikigo cyitwa Drone Skyline Ltd, gishinja uyu muhanzi ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.

Ku murongo wa telefone, IGIHE yagerageje kuvugisha iki kigo ntibyadukundira, kuko inshuro zisaga enye twabahamagaye ntitwigeze tubona utwitaba.

Iyi ndirimbo The Ben yahimbiye umugore we, Uwicyeza Pamella, ikuwe kuri YouTube nyuma y’uko iciye agahigo ko kuba indirimbo ya gatatu mu mateka y’umuziki nyarwanda, yarebwe inshuro zirenga miliyoni mu gihe gito.

‘Ni Forever’ yaciye aka gahigo ikurikiye indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 mu minsi icyenda igiye ahagaragara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages