Uyu munyamuziki uri mubatunganya umuziki beza u Rwanda rwagize yitabye Imana azize uburwayi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Yari amaze igihe kinini ahanganye n’uburwayi bwamwibasiye nyuma yo gukora impamuka mu 2019 bikamuviramo gucibwa akaboko k’ibumoso.
Junior Multisystem yaherukaga gukorana na Oda Paccy muri studio ya Empire Records.
Benshi mu bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze zikabafasha gususuruka ari nako zifasha abahanzi kwagura impano zabo no kwigarurira imitima ya benshi.
Gutunganya indirimbo ni umwuga yatangiye akirangiza amashuri yisumbuye.
Nyuma y’umwaka umwe atangiye gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho muri icyo gihe.
Aha yahahuriye na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimited Records mu 2011 ahamusiga yerekeza muri Amerika.
Yanyuze mu nzu zitunganya umuziki zirimo, Bridge Records, Touch Records, Empire Records, Round Music, n’izindi.
Izi ndirimbo tugiye kugarukaho ni zimwe mu zo Junior Multisystem aherutse gutangariza IGIHE ko hari byinshi zimwibutsa nubwo biba bitoroshye kuzibuka zose kubera ubwinshi bwazo.
Usibye izo agarukaho ntawe uzibagirwa uburyohe buri mu ndirimbo nka “Urudashoboka” ya Butera Knowless, “Umfatiye Runini” ya Urban Boys, “Ca inkoni izamba” ya Fireman na Queen Cha , “Fata Fata” ya Zizou Al Pacino, “Birarangiye” ya Dream Boyz, n’izindi.
Junior Multisystem yari aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Zizou Alpacino na King James bise "Nkomeza" igaruka ku butumwa bwo gusaba Imana imbaraga igihe umuntu yacitse intege.
Uru nirwo rutonde Junior yari aherutse gutangariza IGIHE agaruka ku ndirimbo z’ibihe byose kuri we
"Ndacyariho" ya Jay Polly
"Umwanzuro" ya Urban Boyz
“Niko Nabaye” ya Zizou Al Pacino, King James ,Urban Boys ,Riderman ,Uncle Austin
“I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie
"Ntujya unkinisha" ya Bruce Melodie
"Too much" yahuriyemo Jay Polly, Urban Boyz, Bruce Melodie, Uncle Austin, Khalifan na Marina
"Byarakomeye" ya Butera Knowless
“Uh Lala” ya King James
“Ku bwawe” ya Uncle Austin
“Ndaje” ya The Ben



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!