Nsengimana ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zijyanye no kwibuka abazize Jenoside no gutanga ihumure ku bayirokotse n’iziganisha ku bumwe n’ubwiyunge.
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki mu 2014 nyuma yo kubona hariho ibibazo byari bitsikamiye umuryango Nyarwanda, ahanini hakiri ibikomere bikeneye komorwa.
Mu buhamya bwe, avuga ko guhanga indirimbo ziri muri uyu mujyo byari bigamije gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango Nyarwanda wari wahungabanyije n’ibihe bibi igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati "Nk’Umunyarwanda nahisemo guhanga indirimbo zirimo ubutumwa bwo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse. Nabonaga ko nta kindi nari gukora nk’umusanzu wanjye kandi nishimira ko ntaheranwe n’amateka mabi twanyuzemo n’ubwo bitari binyoroheye no kuba hari abandi bafashijwe n’ubutumwa buba mu ndirimo nkora.’’
“Nk’abandi Banyarwanda bose babuze inshuti n’abavandimwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, babayeho mu kababaro n’agahinda gakomeye, nafashe umwanzuro wo kubahoza mbinyujije mu ndirimbo, kugira ngo nanjye ntange umusanzu wanjye mu kwigisha no kumenyekanisha uburemere bwa Jenoside.
Nk’umuhanzi, Nsengimana yavuze ko ibihangano akora binagamije guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje ati “Ni bimwe nanone bizatuma amateka yacu atazimangana cyangwa ngo agorekwe n’abashaka izindi nyungu.”
Bamwe mu bumva indirimbo za Nsengimana bavuga ko ari umwe mu rubyiruko rutaheranwe n’amateka mabi ahubwo yatanze n’umusanzu ukomeye ku bari bahungabanyijwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda harimo na Jenoside yakorewe abatutsi akiyemeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gutanga imbabazi.
Nyiraneza Deborah yasobanuye ko indirimbo za Nsengimana zimukora ku mutima zikamuremamo izindi mbaraga.
Yagize ati “Mushimira ko yagize ubutwari bwo kwakira ibyamubayeho muri Jenoside cyane ko yabuze abe; ndetse agahoza na bagenzi be. Ni umwe mu rubyiruko rwo muri Muhanda ruharanira uburenganzira bwa Muntu, ibi tubibonamo imbaraga nyinshi kuko indirimbo ze zatuvuye ibikomere, ndetse bituma tubabarira, twimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Kugeza ubu Nsengimana afite indirimbo zirindwi z’amashusho n’izindi 20 z’amajwi. Afite intego yo gukomeza guhanga agamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi no kwamagana burundu ingengabitekerezo yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!