00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka Tupac yarasiwemo iri gushakwamo miliyari 2,5 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa BMW umuraperi Tupac Shakur yarashwe arimo mu 1996, yashyizwe ku isoko.

Iyi modoka iri kugurishwa ku giciro cya miliyoni 1,75$ (arenga miliyari 2,5 Frw).

Itangazo ryayishyizwe hanze rigaragaza ko iyi imodoka yashyize ku isoko ari iyo Tupac yarimo mu ijoro yarashwemo.

Hari nyuma yo kuva kureba umukino w’iteramakofe wa Mike Tyson wabereye mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyanditswe ku isoko byerekana ko iyo BMW yari itwawe na Suge Knight, mu gihe Tupac yari ayirimo nk’umugenzi, ikaba yari yarakodeshejwe na Death Row Records uyu muraperi yabarizwagamo.

Bivugwa ko ari ubwa mbere iyi modoka igiye gushyirwa ku isoko cyangwa ikagaragazwa mu ruhame kuva Tupac yapfa mu 1996, bikaba byiyongera ku mwihariko n’agaciro byayo mu mateka ya muzika.

Mu myaka ishize, iyo modoka yarasanwe isubira nk’uko yari imeze mbere y’uko Tupac ayirasiwemo Tupac.

Icyakora hari ikimenyetso kimwe cyasigaye ku bushake. Hari akenge gato kagaragaza aho isasu rimwe ryinjiriye, nubwo bigoye kukabona utabizi.

Mu gusana iyi modoka hanubahirijwe uko yari imeze mbere, aho amapine n’ibindi byari biyigize byasimbujwe iby’ubwoko bumwe n’iby’ubw’ibyariho mu gihe yaraswaga, kandi bikavugwa ko imodoka igenda neza cyane kandi imeze neza muri rusange.

Urugi rw’imbere rwakuwemo igice hagaragazwa ibimenyetso by’aho amasasu yinjiriye, bikaba byerekana neza amateka yayo akomeye.

Imodoka Tupac yarasiwemo iri gushakwamo miliyari 2,5 Frw
Tupac ni umwe mu baraperi bakomeye Isi yagize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages