Mu gihe hari hamaze iminsi havugwa byinshi ku muhanzi Senderi International Hit, kuba yaremereye ikipe ya Rayon Sports kuyizanira abakinnyi babiri igihe yaba yegukanye irushanwa rya PPGGSS III, kuri ubu byashyizwe mu nyandiko.
Nk’uko umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Rayon sports ku rwego rw’igihugu, Claude yabitangarije IGIHE, yagize ati: “ Twe nk’abakunda b’ikipe ya Rayon Sports twemereye umuhanzi Senderi International Hit ko twamufasha mu gihe azaba ashaka amajwi kugira ngo yegukane irushanwa rya PGGSS III, aho roadshows zizajya ziba zabereye hose mu gihugu ariko nyuma agashyira mu bikorwa ibyo twabonye mu nyandiko ye agira ati: “ Nemereye ikipe ya Rayon Sports abakinnyi babiri aba Rayon munshyigikiye nkegukana irushanwa rya PGGSS III, imvugo izaba ingiro".
Aganira na IGIHE, Kiwanuka ufite ishuri ryigisha imodoka mu karere ka Kicukiro yagize ati: " Twemereye umuhanzi Senderi abanyeshuri bagera kuri 5 bafite uruhushya rw’agateganyo "Provisoire" ko twabafasha kubona uruhushya rusesuye rwo gutwara imodoka "Permis", igihe azaba yegukanye irushanwa.
Senderi yakomeje agira ati” Kuririmba kwanjye ntacyo byaba bimariye ntafashije urubyiruko rudafite ubushobozi bwo kwigira bivuye muri bo, kuko igihe bazaba bize neza bafite byinshi bazageza ku miryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange”. Ndabasaba kunshyigikira aho nzajya hose mu ntara no mu mujyi wa Kigali.
Reba amwe mu mafoto Senderi ari mu bakunzi be.
Reba indirimbo " Imihigo y’Intore" ya Senderi.



















TANGA IGITEKEREZO