00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku mpamvu Bruce Melodie yasubitse gushyira hanze album yise ‘Sample’

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 15 May 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Bruce Melodie wari uherutse kuvuga ko muri Gicurasi 2024 azasohora album yitwa ‘Sample’ yamaze guhindura gahunda bitewe n’impamvu zirimo ingengabihe y’akazi kenshi kamutegereje no kuba azabanza gushyira hanze indirimbo iri kuri iyo album mu rwego rwo kuyamamaza.

Umwe mu bayobozi ba 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura yabwiye IGIHE ko muri Kemena 2024, Bruce Melodie azashyira hanze indirimbo yitwa ‘Sowe’ noneho nyuma bazareba igihe gikwiye cyo gusohora album imaze igihe itunganywa.

Ati “Hagiye kubanza gusohoka indirimbo yitwa Sowe. Album yigijwe inyuma, tuzababwira igihe nikigera.”

Bruce Melodie amaze igihe akora kuri album yanamaze kubona abazayicuruza nk’uko amakuru ahari abihamya. Ni album yari yasobanuye ko iriho indirimbo 12 ndetse imirimo yo kuyisoza ikaba yari igeze kure.

Yari aherutse gutangaza ko izasohoka muri Gicurasi 2024 ariko yarebye abona hari akazi k’ibitaramo ku buryo atari kubona umwanya wo gusoza zimwe mu ndirimbo ziriho.

Biragoye kumenya niba iyi album izaboneka muri uyu mwaka wa 2024 kuko hakiri imirimo yo kuyinoza. Ibi bishimangirwa na Producer Prince Kiiz wakoze kuri iriya album.

Yabwiye IGIHE ko hari indirimbo zitararangira ku buryo hakiri iminsi yo kuzinonsora.

Album yakabaye yararangiye yaranagiye hanze ariko bitewe n’umwanya munini wahawe ‘When She’s Around’ yasubiranyemo na Shaggy byatumye ibikorwa bindi abiburira umwanya amara igihe ayamamaza hirya no hino ku isi.

Ni album iriho indirimbo nyinshi ku buryo gutoranya izo guhuriza hamwe byabaye ihurizo ndetse biri gusaba guhumiriza kugira ngo bahitemo indirimbo zo kuzashyira kuri iyo album.

Ikindi kandi muri Gicurasi 2024 Bruce Melodie azerekeza mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bubiligi, u Bwongereza n’ahandi bakiri mu biganiro ku buryo ibitaramo biziyongera nagera i Burayi.

Nakubuka ku Mugabane w’u Burayi azaba afite akandi kazi kamutegereje ku buryo ukwezi kwa hafi gushoboka ni Kanama 2024, aho aribwo ashobora kuzaba yarahugutse akicara we n’ikipe ye bagakora integuza ya album, bagashaka amazina y’indirimbo dore ko hari izihari batarabonera amazina, bakanashyira ku murongo ingengabihe yo kuyamamaza.

Bruce Melodie yasubitse gushyira hanze album yise ‘Sample’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .