00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitabo bitanu umunyamuziki mwiza akwiriye gusoma

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 October 2023 saa 05:16
Yasuwe :

Niba uri umunyamuziki cyangwa umushoramari muri uru ruganda hari ubumenyi ukeneye bwagufasha kugera ku gasongero k’intego zawe muri ibi bikorwa bisaba amacenga n’ibitekerezo bishya byinshi.

Kuva kuri buri mpirimbanyi, umunyabigwi, n’umucuruzi ushaka kubaka ibintu bitangaje, ibi bitabo tugiye kugarukaho byakubera igishushanyo mbonera.

Ni ibitabo byanditswe n’abarimo, Zack O’Malley Greenburg, Jay Z, Austin Kleon, Barry Green na Donald Passman.

Empire State of Mind

Iki gitabo cyasohotse tariki 22 Nzeri 2015 cyanditswe na Zack O’Malley Greenburg.

Kigaragaza uko Jay Z yavuye ku mishinga yo ku muhanda ya Brooklyn kugeza ageze mu biro uyu munsi akaba ari umwe mu bashomari bakomeye mu muziki ku Isi.

Empire State of Mind iragaragaza inkuru y’izamuka rya Jay-Z kuva ku bantu babanaga nawe, uhereye ku banyeshuri biganye mu mashuri yisumbuye i Brooklyn, muri George Westinghouse High School ndetse n’inshuti ye yo mu bwana yamwinjije mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kugeza kuri DJ wamugiriye inama yo kubireka akibanda ku muziki.

Steal Like an Artist

Iki gitabo cyanditswe na Austin Kleon kigaruka ku ntambwe 10 zafasha umuhanzi guhanga ibitekerezo bishya agendeye ku byo abamo cyangwa ibindi bintu bisanzwe bihari.

Iki gitabo cyagiye hanze tariki 28 Gashyantare 2012, umwanditsi wacyo avuga ko acyandika atashakaga kuvuga “kwiba” cyangwa “gukopera” , ahubwo yashakaga kugaragaza ko umuntu yakwigira ku bintu bisanzwe bihari byakozwe n’abandi agahanga igishya kidasa n’icya mbere.

Decoded

Iki gitabo cyanditswe n’umuraperi Shawn Corey Carter [Jay-Z] cyasohotse tariki 1 Ugushyingo 2011.

Ni igitabo gikubiyemo inyandiko cyangwa amagambo y’indirimbo 36 zanditswe na Jay –Z, aho atanga ubusobanuro bw’ubutumwa bw’izo nyandiko n’icyo yari agamije.

Muri iki gitabo kandi uyu muraperi agaruka ku ngorane abaraperi bahura nazo akitangaho uregero igihe we na P Diddy bashinjwaga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ari akagambane, avuga uko yifata nk’imbirimbanyi n’ubwo abantu bamwe bamufata nk’uwagize icyo ageraho dore ko ari umu miliyoneri.

All you need to know about the music business

Iki ni igitabo bamwe bita “The Industry Bible” cyanditswe na Donald Passman wabaye umunyamategeko w’abahanzi batandukanye.

Iki gitabo cyashimwe n’abarimo Adam Levine cyasohotse mu 1991 gusa kigenda kivugururwa ubu hamaze gusohoka ibice 10.

Niba uri umushoramari mu muziki iki ni kimwe mu bitabo ukwiriye gusoma, gitanga amabwiriza ukwiriye kugenderaho uha akazi abajyanama bashya cyangwa ikipe mukorana.

Kigaruka ku kamaro ko gukorana n’ibigo bifasha abahanzi (Music Label) cyangwa kubaho utabifite, kugira umunyamategeko ureberera ibikorwa byawe n’amasezerano ugirana n’abandi, kwandikisha indirimbo, uko wacuruza ibihangano byawe, n’ibindi byagufasha kubaka akazi kawe byakinyamwuga.

The Inner Game of Music

Iki gitabo cyanditswe na Barry Green na W. Timothy Gallwey cyasohotse ku wa 21 Gashyantare 1986.

Ni igitabo kirimo amahame shingiro yafasha umunyamuziki kunoza imyitwarire ye, imyumvire ye ndetse n’urugamba abaririmbyi bagomba kurwana harimo nko kugira ubwoba budasanzwe, kwishidikanyaho no gutinya gutsindwa.

Usibye ibi bitanu twagarutseho hari n’ibindi bitabo byagufasha kuba umushoramari mwiza mu muziki cyangwa se umuhanzi mwiza ujyanye n’igihe.

Ibindi wasoma birimo , “How Music Works”, “Holding the Note”, “Absolutely on Music”, “Major Labels”, “The Beautiful Ones”, n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages