00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga Banki ya Kigali yabonye muri Israel Mbonyi, yiyemeza gutera inkunga igitaramo cye

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 December 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangaje ko yahisemo gutera inkunga igitaramo Israel Mbonyi ateganya gukora ku wa 25 Ukuboza 2025, kuko yamubonyemo ubushobozi ndetse akaba akunzwe.

Imikoranire ya Banki ya Kigali n’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda mu baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yagarutsweho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ni mu gihe uyu muhanzi yitegura gukorera igitaramo yise ‘Icyambu’ muri BK Arena. Ni icya kane azaba akoreye muri iyi nyubako yaciye agahigo ko kuzuza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru n’itumanaho muri BK, Thabit Habineza, wari muri iki kiganiro yabajijwe impamvu bahisemo gushyigikira Isrel Mbonyi.

Yavuze ko nka banki babonye ubushobozi muri uyu muhanzi cyane ko afite abakunzi benshi.

Ati “Ngira ngo iyo tuvuze ngo Nanjye ni BK tuba tuvuze abantu bose mu byiciro byose ntabwo rero twavuga ngo turashyigikira abantu bari mu byiciro bitandukanye ngo dusige abantu bari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”

Yakomeje avuga ko Mbonyi yagaragaje ubushobozi afite ubwo yakoraga igitaramo cya mbere muri Kigali Serena Hotel, akayuzuza.

Ati “Cyari igitaramo cya mbere Israel Mbonye akoreye mu Rwanda, uhita ubona ko ubushobozi buhari rero, iyo umuntu afite ubushobozi bungana gutyo, afite abantu bamushyigikiye bangana gutyo, kandi tukaba turi banki y’Abanyarwanda, BK niyo banki yonyine isigaranye umwihariko wo kuba ari banki y’Abanyarwanda kugeza uyu munsi, kuvuga ngo turafata icyiciro kimwe dusige ikindi, ntabwo byashoboka.”

Kuva mu 2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Inshuro zose yabikoraga yuzuzaga iyi nyubako itinywa n’abatari bake mu bahanzi bitewe n’uburyo kuyuzuza bisaba imbaraga.

Ubwo aheruka gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki yatangiye mu 2014.

Massamba Intore na Twahirwa Aimable bari mu bari batumiwe muri iki kiganiro
David Bayingana ni umwe mu bayoboye iki kiganiro
Israel Mbonyi yasabiwe ko ifoto ye yamanikwa muri BK Arena amaze gukoreramo amateka
Anita Pendo wa Kiss FM ubwo yari afashe ijambo
Prosper Nkomezi yari yaherekeje Israel Mbonyi muri iki kiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro
Iki kiganiro cyari cyatumiwemo abandi bantu bajya bafasha Israel Mbonyi batari abanyamakuru gusa
Israel Mbonyi aramukanya na Sam Karenzi wa SK FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages