Butera Knowless, Gabby Kamanzi, Mariya Yohana, Allioni Buzindu, Ciney Aisha na Paccy Oda batowe nk’abahanzi bitwaye neza bazakurwamo umwe uzahembwa mu marushanwa yo guhemba abakobwa n’abagore bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda.
Ibi bihembo bizatangwa tariki ya 27 Nzeri 2013, muri Serena Hotel.
Richard Kagwa Kalule, umuyobozi wa Diva Awards Afrika, yatangarije IGIHE ko urutonde rw’abazahembwa ari rurerure cyane, aba batangajwe ari abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Mu bandi bazahembwa harimo abari mu nzego nkuru z’Ubuyobozi bw’Igihugu, abanyamakuru n’abandi.
Ibihembo bya “Diva Awards Afrika 2013”, bitegurwa mu rwego rwo kuzamura imyumvire ko umwari n’umutegarugori bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango, igihugu ndetse n’isi yose muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO